Amavubi y’Abagore yibukijwe ko Igihugu kibashyigikiye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru (She-Amavubi), ihura na Misiri mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwali Alphonse, yasuye aba bari b’u Rwanda abibutsa ko bashyigikiwe n’ubwo batarahabwa byose bifuza.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo Amavubi y’Abagore, yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Misiri uteganyijwe kuzakinwa ejo Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium. Yari imyitozo yiganjemo uko ikipe izaba ihagaze mu kibuga.

Ni imyitozo yarebwe n’abarimo Perezida wa Ferwafa, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibya Tekinike mu iri shyirahamwe, Komiseri Ushinzwe amakipe y’Igihugu, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, Komiseri Ushinzwe amarushanwa ndetse na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike.

Ubwo bari basoje imyitozo, abakinnyi bagiriwe ubuntu bwo kuganirizwa na Munyantwali Alphonse uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda. Uyu muyobozi yabahaye ubutumwa bubibutsa ko ikipe bazakina ifite amaguru n’abo bakagira andi kandi ko byose bishoboka. Yabibukije kandi ko Igihugu kibashyigikiye n’ubwo batarabona ibyo bakenera byose.

Ati “Umukino ni mu kibuga. Umupira uridunda. Ibyo mwatojwe n’umutoza, abe ari byo muzakora ejo.”

Yongeyeho ati “Nta bwo turabakorera ibihagije ariko si cyera tuzabikora. Turi kubashakira umutoza uhoraho. Icyo twifuza ni ukugira umutoza wanyu uhoraho ubakurikirana bihoraho.”

Yabibukije ko mu kubagaragariza ko babashyigikiye, hafashwe icyemezo cyo kuzamura ibihembo bingana n’ibihabwa Amavubi y’Abagabo mu gihe baba bitwaye neza mu marushanwa Nyafurika.

Ati “Uburyo tubaha turashaka kugenda tubuzamura. Ibihembo duha abahungu ni byo namwe tubaha. Ibyo bihembo twarabinganishije.”

Yongeyeho ati “Turashaka ko ikipe yacu ijya ku ruhando mpuzamahanga kandi birashoboka.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi, yakomeje yibutsa aba bakinnyi ko ruhago yabageza kure hashoboka kandi yabatungana n’imiryango ya bo.

Munyantwali kandi, yibukije aba bakinnyi ko gutsinda Misiri bishoboka ahubwo bisaba kumva icyo umutoza abasaba, kandi bakazatanga byose bya bo bakimana u Rwanda.

Ati “Nta bwo ari igitangaza y’uko mwatsinda Misiri aha ngaha ejo. Ikibuga kirangana, umubare w’abakinnyi urangana.”

Yakomeje agira ati “Ujyanyemo umutima wawe wose, ukajyanamo icyo cyizere, ibitego mwabyinjiza, ibitego mwabibuza kwinjira mu izamu ryanyu.”

Yabashimiye ko n’ubwo batarahabwa byose ariko bakomeje gukora akazi uko bikwiye kandi batiganda.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura, uzakinwa ku wa 25 Gashyantare 2025 mu Misiri. Izasezerera indi izahita yerekeza mu kindi cyiciro kizatanga izerekeza mu Gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka mu Bagore.

Perezida wa Ferwafa, yibukije abakinnyi b’Amavubi y’Abagore ko Igihugu kibashyigikiye
Yabibukije ko gutsinda Misiri bishoboka
Abarimo Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille na Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, Richard, bari baje guha ubutumwa aba bakobwa
Mu maso ha bo harimo icyizere cyo gutsinda Abarabu
Imyitozo yakorewe kuri Kigali Pelé Stadium
Mbungo afitiye icyizere abakinnyi be
Mukeshimana Dorothée ari mu bahanzwe amaso
Abanyezamu bahagaze bwuma
Emelyne ari mu bahanzwe amaso

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *