APR y’abakinnyi 10 yegukanye igikombe cy’Intwari

N’ubwo hasohowe umukinnyi wa yo mu minota 30 y’inyongera, APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasojwe Irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari. Irushanwa ryasojwe, ni iry’umupira w’Amaguru, cyane ko iri rushanwa riri gukinwa no mu yindi mikino.

Uwari uhanzwe amaso, ni uwahuje ikipe y’Ingabo n’iy’Abashinzwe Umutekano, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yari ibitse iki gikombe yegukanye mu mwaka ushize n’ubundi itsindiye APR FC ku mukino wa nyuma, abakunzi ba ruhago mu Rwanda, bayihaga amahirwe yo kucyisubiza.

Ikipe y’Ingabo na yo, yari ikinyotewe, cyane ko ubwo yasuraga abakinnyi ku wa 31 Mutarama 2025, Chairman, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yari yabasabye iki gikombe.

Iminota 90 y’umukino, yagaragayemo gucungana cyane, kuko yaba Mashami Vincent utoza Police FC na Darko Nović utoza APR FC, basanzwe baziranye mu buryo bw’imikinire.

Nyuma y’uku gucungana kuri aya makipe y’Abashinzwe Umutekano w’Igihugu, umukino warangiye nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Byasabye ko umusifuzi, Ishimwe Claude Cucuri, yongeraho iminota 30 kugira ngo hamenyekane iyegukana igikombe.

Ku munota wa 107, Niyigena Clèment ukina mu bwugarizi bwa APR FC, yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Ani Elijah yabuzaga kujyana mu rubuga rw’amahina.

- Advertisement -

Uyu myugariro yahise yerekwa ikarita itukura kubera ko yari ikarita ya kabiri. Bivuze ko ikipe y’Ingabo yakinnye iminota yari isigaye ari abakinnyi 10.

Gusa ntibyayibujije gucunga neza iminota yari isigaye ndetse 120 irangiye ari 0-0. Byasobanuraga ko izi kipe zikiranurwa na penaliti.

Ikipe y’Ingabo yinjije neza penaliti enye mu gihe iy’Abashinzwe Umutekano yinjije ebyiri maze igikombe cy’uyu mwaka, gitaha mu kipe y’i Shyorongi.

Mu Bagore, igikombe cyegukanywe na Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.

APR FC yigaranzuye Police FC, iyitwara igikombe
Igikombe cyahise gishyirwa abayobozi ba APR FC
Pavelh Ndzila yafashe penaliti ya Ishimwe Christian na Ani Elijah
Rayon Sports WFC yahise ishyikiriza igikombe Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée
Abakinnyi 11 APR FC yari yabanjemo
Nsabimana Eric wa Police FC, ntako atari yagize ariko ntiwari umunsi wa bo
Mugisha Gilbert yatanze akazi nk’ibisanzwe
Inama zari nyinshi
Ruboneka na Bah, ubwo bahanganiraga umupira n’umukunzi wa Police FC
Nzotanga amaze iminsi akina kubera imvune ya Byiringiro Gilbert
Niyomugabo Claude ubwo yari ahanganye na Ashraf Mandela

 

UMUSEKE.RW