Mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hatangiye igikorwa cyo kwandika urubyiruko rw’abakorerabushake bagomba koherezwa kurwana n’umutwe wa M23.
Iki gikorwa cyo kwandika uru rubyiruko cyatangijwe na Minisitiri w’ubutegetsi mu Ntara ya Kivu y’Amajepfo, Albert Kahasha uzwi nka Foka Mike, gitangirizwa ku kibuga cya Funu muri Komine ya Kadutu.
Ibihumbi by’urubyiruko bitabiriye iki gikorwa biyemeje kujya gufasha FARDC n’abambari bayo bakomeje gutsindwa na M23 umunsi ku wundi.
Abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Wazalendo bazahabwa amasomo yihuse mbere yo koherezwa ku mirongo w’imbere mu rugamba.
Gushishikariza uru rubyiruko kwishora mu mirwano biri gukorwa mu gihe umutwe wa M23 ukomeje urugendo werekeza muri Kivu y’Amajyepfo ugana mu Mujyi wa Bukavu.
Kahasha uzwi nka Foka Mike yabwiye uru rubyiruko ko nyuma yo gutsinda umutwe wa M23, ruzashyirwa mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa mu nkeragutabara.
Abahagarariye Wazalendo baturutse muri teritwari umunani zigize Intara ya Kivu y’Amajepfo bari bitabiriye iki gikorwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW