Gicumbi: Abahuguwe gucunga amakoperative basabwe kubibyaza umusaruro 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abahuguwe gucunga amakoperative kubibyaza umusaruro 

Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Gicumbi bahuguwe n’umushinga Green Gicumbi ku gucunga imari n’imiyoborere y’amakoperative, kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bazana impinduka mu mikorere y’amakoperative ndetse bafasha abanyamuryango bayo kubaka ubudahangarwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi yabigarutseho kuwa 13 Gashyantare 2025, ubwo hatangwaga impamyabushobozi (Certificat) ku bahinzi n’aborozi  788 bibumbiye mu makoperative, basoje amahugurwa ku micungire y’imari n’imiyoborere y’amakoperative.

Mu butumwa bwe, Guverineri w’intara y’Amajyarugu, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko u Rwanda rushishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative nka bumwe mu buryo bwo kwihutisha iterambere.

Yashimye uruhare rw’Umushinga Grren Gicumbi mu guteza imbere imibereho y’abaturage no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “ Uyu munsi rero turishimira ko Akarere ka Gicumbi n’Umushinga Green Gicumbi bakomeje guhuza imbaraga mu kongera ubushobozi amakoperative mu rwego rwo gutuma akomeza kurushaho kuba ku isonga mu gufasha abanyamuryango bayo mu kwiteza imbere no kugira imibereho myiza muri rusange.”

Akomeza agira ati ” Umushinga Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga igihugu gifite by’umwihariko mu Ntara yacu y’Amajyaruguru . Ukomeje kudufasha mu bikorwa bigamije kudufasha kubakira abaturage  ubudahangarwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Yasabye abahawe amahugurwa kubyaza umusaruro amasomo  bahawe barushaho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Turabasaba rero gukomeza gukoresha ubumenyi mwahawe mu kwiteza imbere  no guteza imbere imiryango yanyu, mu rushaho mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’umuturage.

- Advertisement -

Ati “ Uyu mushinga mu ntego zawo ni ukubaka ubushobozi bw’abaturage batuye Akarere ka Gicumbi cyane  cyane kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. “

Yakomeje ati “Amakoperative menshi agira ikibazo mu miyoborere mu icungamutungo n’ibindi. Ni byiza ko kugira ngo wubake ubudahangarwa bwa koperative cyangwa ubw’umunyamuryango wa Koperative, ni uko umunyamuryango ahabwa ubushobozi. Umuturage utizigamiye ntashobora guhangana n’imihindagurikire y’bihe.”

Abahuguwe bafashe ingamba 

Benimana Marie Louise aba muri Koperative y’abavumvu yitwa Kunda igiti Rwiri yagize ati “Dutangira muri koperative, abayobozi bigiraga ba ntibindeba. Aho batangiye kutwigishiriza, bakajya batwigisha ko tugomba gukorera hamwe. Ubu umutungo wacu tugiye kuwucunga neza kuko barabitwigishije. Icyo twasaba ni uko bakomeza bakaduhugura kuko hari bamwe bari batarabyumva neza cyane.”

Hakizimana Donate, ni umuvumvu wo mu karere ka Gicumbi. Uyu avuga ko Umushinga Green Gicumbi wamuhuguye ku gucunga umutungo ndetse agiye gukoresha neza ubumenyi yahawe.

Ati “ Green Gicumbi ni umufatanyabikorwa mwiza , wadufashije mu bintu bitandukanye mu guteza imbere ubuvumvu , byatumye tuva aho twari mu ntangiriro, tugera ahantu hashimishije.”

Green Gicumbi Project, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Watangijwe muri Mutarama 2020, nyuma y’uko muri 2019 Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni zisaga 32 $ yatanzwe n’Ikigega gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’ Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Ubarizwa mu Mirenge icyenda muri 21 igize Akarere ka Gicumbi, ari yo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Abanyamuryango ba koperative bagera hafi kuri 800 bahuguwe ku gucunga imari n’imiyoborere y’amakoperative
Abayobozi batandukanye bitabiriye ii gikorwa
Bamuritse bimwe mu bikorwa bakora bibafsha kwiteza imbere
Bahawe impamyabushobozi izabafasha ku gucunga neza amakoperative

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *