Guverinoma yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka ya bisi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka yakoze impanuka

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuze abayo mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi, yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025.

Ubutumwa bwo kubihanganisha bugaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

PRIMATURE ivuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda itanga ubufasha ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Iti ‘Tuributsa abakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.’

Umuvuizi wa Polisi y’u Rwanda,ACP Rutikanga yabwiye UMUSEKE ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, yari irimo abaNTU 52.

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *