Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurandura urwenya rwibasira abagore

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Donnah Kamashazi, umuhanga mu by'uburinganire atanga inama

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda ryatangije ubukangurambaga bwiswe Hindura Blague (#ChangeThePunchline), bugamije gutuma hahindurwa amagambo akoreshwa mu rwenya akagaragara nko gusubiza inyuma ihame ry’uburinganire.

Abajya ahakorerwa ibitaramo by’urwenya, rimwe na rimwe hakoreshwa amagambo amwe n’amwe yumvikana nk’ayibasira igitsina runaka cyangwa asubiza inyuma ihame ry’uburinganire.

UN Women Rwanda ivuga ko hashingiwe ku byagezweho mu bukangurambaga bwiswe ‘IMPACT 10x10x10’ mu mwaka wa 2015 mu Rwanda, aho abagabo n’abasore bashishikarijwe kwamagana imvugo nyandagazi zisesereza abagore, ubu bukangurambaga bushya buzakoreshwa mu guhangana n’ubwiyongere bw’imvugo zisesereza abagore, cyane cyane mu bitaramo by’urwenya.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na UN Women Rwanda bavuga ko ubukangurambaga bwa ‘Hindura Blague’ buzahuza abanyamakuru, abanyarwenya, n’abaturage muri rusange kugira ngo baganire ku buringanire no ku ruhare rw’abagabo mu kurwanya imvugo zisebanya.

UN Women iti: “Ibi bizatuma byumvikana ko abagabo n’abasore bashobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire, bagahaguruka bakamagana amagambo n’imyitwarire bigaragaza ivangura rishingiye ku gitsina.”

Ikomeza igira iti: “Urwego rw’imyidagaduro, cyane cyane urwenya, rukunze gukoresha amagambo asesereza abagore, bituma imyumvire ibasuzugura ikomeza gushinga imizi. Iyi myitwarire, iyo yakiriwe nk’ibisanzwe, itiza umurindi ubusumbane mu muryango nyarwanda ikanadindiza urugendo rugana ku buringanire busesuye.”

Abateguye ubukangurambaga bavuze ko Hindura Blague izaharanira guca iyo mico no gushyigikira urwenya rurimo ubutumwa bwubaka, butabogamye kandi butesha agaciro imyumvire ya kera igamije gupfobya umugore.

Muri ubu bukangurambaga hazakorwa ibikorwa birimo: guhuza Abanyarwenya kugira ngo bategure urwenya rwubaka, gushyiraho uburyo bwo kuganira ku buringanire binyuze m’urwenya, no gushyigikira abafite ibikorwa byamagana urwenya rusesereza abagore n’abakobwa.

Abanyarwenya n’abanyamakuru bazakangurirwa kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bwubaka, ndetse hatezwe imbere ibiganiro kuri radiyo, televiziyo, n’izindi mbuga bizafasha abantu gutinyuka kwamagana urwenya rusuzugura abandi.

- Advertisement -
Tikikel Tadele Alemu, Umugenzuzi w’Imishinga muri UN Women Rwanda
Donnah Kamashazi, umuhanga mu by’uburinganire atanga inama

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *