Igetero cy’i Bukavu cyaguyemo abantu 11 – Nangaa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Corneille Nangaa yari muri iyi nama

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryavuze ko igitero cy’i Bukavu cyaguyemo abantu 11 abandi 65 barakomereka harimo batandatu bakomeretse bikabije.

Corneille Nangaa wari mu nama yaturikiyemo ibisasu bitatu byahitanye bariya bantu ni na we watanze amakuru y’imibare y’abo igitero cyahitanye.

Yavuze ko hagikorwa igenzurwa ariko ko abantu bemejwe ko bapfuye ari 11 abandi 65 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikabije ubu barimo kwitabwaho.

Yagize ati “Igenzura riracyakorwa, uwakoze kiriya gitero na we ari mu bapfuye.”

Yihanganishije abaturage, avuga ko bakomeza gutuza, kandi ko muri iki gihe batari bonyine.

AFC/M23 yavuze ko kiriya gikorwa cyakozwe ku itegeko rya Perezida Felix Tshisekedi, ariko Ibiro bye byavuze ko cyakozwe “n’ingabo z’amahanga ziri muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iperereza ryakozwe rigaragaza ko ngo ibisasu byatewe bisa n’iby’igisirikare cy’u Burundi bukoresha mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu u Burundi ntacyo buratangaza.

Corneille Nangaa yavuze ko kiriya gikorwa ari iterabwoba ryakozwe na Leta, akavuga ko abahuye n’ibyago AFC/M23 izabafata mu mugongo.

- Advertisement -

VIDEO

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *