Imodoka ya Gitifu wa Giti yahiye irakongoka

Imodoka ya Jean Marie Vianney Bangirana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti ho mu Karere ka Gicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, ubwo yari avuye mu Nteko z’Abaturage mu Kagari ka Tanda, agana ku biro by’Umurenge wa Giti.

Abari muri iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, izwi nka ‘Vigo’, ubwo babonaga itangiye gushya, bahise bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

Umuturage witwa Ngabitsinze Josue wari aho impanuka yabereye, avuga ko bagerageje kuzimya umuriro ariko bikaba iby’ubusa.

Ati “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney, yabwiye UMUSEKE ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Ati: “Navaga Tanda (Akagari) nerekeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu nteko z’abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”

Yavuze ko imodoka yakongotse yose, gusa akaba ategereje ko ubwishingizi bw’ikinyabiziga hari icyo bumumarira.

Gitifu Bangirana mbere yo kugura iyo modoka yari ikiri nshya, yari amaze igihe akoresha indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, kuko zifasha cyane mu kuzamuka imisozi.

- Advertisement -
Imodoka yahiye irakongoka
Gitifu Bangirana ategereje ko haricyo ubwishingizi bumumarira

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW i Gicumbi