Ku munsi w’Intwari abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga batashye inzu mberabyombi yubatswe ku musanzu wabo.
Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari, abatuye uyu Murenge babuze ko babanje gukusanya umusanzu bigurira imodoka y’Isuku n’Umutekano, gusa bakavuga ko basanze iyi modoka izajya ibisaba kuyitangaho byinshi barayigurisha.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Nyamiyaga, Niyonagize Adrie avuga ko yahamagazaga Inama y’abagore bakayikorera hanze kuko nta cyumba kinini kiyakira bari bafite.
Ati:’Usibye n’aho dukorera Inama, n’abafite ubukwe bajyaga gukodesha ku Kamonyi na Kaburimbo bikabasaba ikiguzi kiri hejuru bamwe batabona’.
Yongeraho iki gikorwa bagifata nk’ubutwari kuko mu mpanuro bakura ku Mukuru w’Igihugu zibasaba kwishakamo ibisubizo.
Gahigi Athanase umwe mu bageze mu zabukuru avuga ko umuvuduko wo kwishakamo ibisubizo bawuvanye mu rugendo bakoze bajya gusura Umurindi w’Intwari aho Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye, banasura ku Nteko ishingamategeko ahari inzu y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati:’Twavuye muri urwo rugendo shuri twiyubakira Stade ya Ngoma muri uyu Murenge, ubu dukurikijeho inzu mberabyombi’.
Gahigi avuga ko abatuye uyu Murenge iyo bakoraga ibirori by’iminsi mikuru nk’uyu baburaga aho bicara kuko icyumba cyakira Inama ku Murenge ari gitoya.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyamiyaga, Niyoniringiye Jean Pierre avuga ko basanze kubaka inzu y’imyidagaduro aribyo bifitiye abaturage inyungu kuruta guhamana imodoka izajya ibasaba amafaranga bamwe badafite.
- Advertisement -
Ati:’Kugurisha iyo modoka byaturutse ku busabe bw’abaturage babigeza mu nama Njyanama dufata umwanzuro wo kuyigurisha amafaranga avuyemo tuyaheraho twubaka iyi nzu’.
Inzu mberabyombi abaturage biyubakiye yuzuye itwaye miliyoni 73frws nkuko umugenagaciro yabyemeje, gusa muri aya umugiraneza witwa Abizeyimana Védaste yabahaye arenga miliyoni 20.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.