Leta yazamuye umusoro ku inzoga n’itabi, ibikoresho by’ikoranabuhanga bikishyura TVA

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025 yemeje amategeko n’amateka mashya ajyanye n’imisoro, aho ibicuruzwa by’  inzoga n’itabi bigiye kongererwa umusoro. 

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bigiye kujya byishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Yussuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye RBA ko  impinduka zemejwe ku misoro ziri mu buryo butatu.

Uburyo bwa mbere ni imisoro yari isanzweho, ariko serivise zimwe na zimwe ntiziyishyure.

Aho ni nko mu bikoresho by’ikoranabuhanga bitatangaga umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ubu bikaba bigiye kujya byishyura uwo musoro.

Muri aya mategeko mashya kandi hinjijwemo imisoro mishya kuri serivise zo ku mbuga nkoranyambaga nk’iz’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi zirimo NetFlix na Amazone n’izindi zimeze nk’izo.

Minisitiri Yussufu Murangwa, yatanze urugero rw’ibyashyiriweho umusoro ku nyongeragaciro maze agira ati “Nk’urugero umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ntabwo watangwaga ku matelefoni mu rwego rwo gushyigikira ko Abanyarwanda bose bakoresha telefoni, kandi twabigezeho kuko kugeza ubu ng’ubu Abanyarwanda bagera kuri 80% bakoresha telefoni. Urundi rugero ni ibikoresho by’ikoranabuhanga, nabyo ntabwo byatangaga TVA.”

Murangwa yasobanuye ko icyatumye Leta itekereza izi mpinduka, ari ukureba urugendo rw’itermbere ruri imbere muri cyerecyezo cy’iterambere ry’icyiciro cya kabiri cya NST2, kandi hakenewe amikoro.

Yagize ati “kugira ngo igihugu kive ku rugero rumwe kigere ku rundi, bisaba ubushobozi, kandi ubwo bushobozi ni imisoro.”

- Advertisement -

Icyakora Minisitiri w’Imari yavuze ko habanje kubaho ubushishozi, bakareba imisoro ishoboka.

Izi mpinduka mu misoro si ko zose zizahita zibera rimwe, ahubwo ngo zizashyirwa mu bikorwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda nka telephone na za mudasobwa ubusanzwe ntibyishyura umusoro ku nyongeragaciro uzwi nka TVA (taxe sur la valeur ajoutée).

Murangwa yavuze ko kudatanga uyu musoro byari bigamije gushyigikira ko telephoni zigera kuri benshi mu Rwanda.

Umusoro ku nyongeragaciro ni umusoro wakwa ku bintu n’imirimo bikorerwa mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga, ubariwe ku ijanisha rya 18%.

Izi mpinduka nshya zisobanuye ko igiciro cya telephone, za mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari bisonewe umusoro wa TVA gishobora kuzamuka vuba mu Rwanda.

UMUSEKE.RW