Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Lomami Marcel yahamirije abakunzi b’iyi kipe ko itazajya mu cyiciro cya kabiri akurikije ubushake yabonanye abakinnyi ariko kandi avuga ko afitiye icyizere cyinshi abakinnyi bato.
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki, ngo imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, itangire. Uhanzwe amaso n’abatari bake, ni uzahuza Kiyovu Sports ya nyuma na APR FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona.
Urucaca rumaze iminsi rukina imikino ya gicuti, rukomeje gukaza imyitozo, aho rwitegura kuzatangirana iyi mikino imbaraga, cyane ko rukeneye amanota menshi ashoboka mu mikino yo kwishyura kugira ngo rurebe niba rwazarokoka kujya mu cyiciro cya kabiri kuko ruri habi.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE ku wa 4 Gashyantare 2025 nyuma y’imyitozo, Lomami Marcel utoza iyi kipe yo ku Mumena, yagaragaje ko afite icyizere cy’uko itazasubira mu cyiciro cya kabiri ariko agira icyo asaba abavuga ko bayihebeye ndetse ari yo ba sekuru ba bo babaraze.
Ati “Njye navuga ko bakomeje kuba hafi y’ikipe ya bo [abakunzi ba Kiyovu], nta bwo dufite ikipe mbi. Nta bwo dufite ikipe mbi kuko bazabibona ejobundi nitujya gukina na APR FC. Bazabona ishusho y’ikipe niba koko izamanuka cyangwa itazamanuka.”
Abajijwe icyizere yaha abakunzi b’Urucaca, Lomami yasubije ko agendeye ku bakinnyi we abona afite ndetse n’uburyo abayobozi bakomeje kumuba hafi, yasubije ko ikipe itazamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ati “Njye nk’umutoza, ndabona ku kigero cya 60%, ikipe izaguma mu cyiciro cya mbere.”
Uyu mutoza kandi, yavuze ko ikipe igiye gukina na APR FC, hari abakinnyi barwaye ifite, barimo rutahizamu Désire, umunyezamu, Nzeyurwanda Djihad ndetse na myugariro, Ndizeye Eric. Aba bose n’ubwo barwaye ariko ngo ntibikanganye bashobora kuzaba bakize ku munsi w’umukino kuko bari kwitabwaho n’abaganga b’ikipe.
Marcel yavuze ko agihabwa inshingano zo gutoza Kiyovu Sports, icyo yakoze kihutirwaga, ari ukuganiriza abakinnyi akabibutsa umwambaro bambaye ndetse akabasaba kuwurwanira ishyaka.
- Advertisement -
N’ubwo avuga ko mu maso ye abona ikipe izaguma mu cyiciro cya mbere, Lomami yasabye abakunzi ba yo kuyiba hafi cyane bishoboka kuko mu gihe bakunga Ubumwe byabatera imbaraga zabashoboza kuzagera ku ntego za bo.
Kimwe mu byatumye yemera gufata inshingano zikomeye zo gutoza iyi kipe kandi iri ku mwanya wa nyuma, ni uko Kiyovu Sports yiganjemo abakiri bato bafite impano yo gukina ariko kandi hari n’abakuru bamwijeje ko bazafatanya uru rugamba.
Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona, Urucaca rwasoje ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16. Bivuze ko mu gihe nta gikozwe ku Bayovu, ikipe bakunda yakwisanga mu cyiciro cya kabiri.
UMUSEKE.RW