M23 ihanze amaso ku kibuga cy’indege cya Kavumu

Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira ikibuga cy’indege cya Kavumu cyegereye umujyi wa Bukavu, usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gufata centre ya Ihusi na Kalehe.

M23 ikomeje kwegera ikibuga cy’indege cya Kavumu kirinzwe n’ibihumbi by’ingabo z’Abarundi zifasha FARDC, n’imitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai, FDLR, n’urubyiruko rwibumbiye muri Wazalendo.

Umuhanda Kasheke-Kabamba, agace gaherereye ku birometero 15 uvuye ku Kibuga cy’indege cya Kavumu, ubu nturi nyabagendwa kubera imirwano, kandi uyobowe n’abarwanyi ba M23.

Igisirikare cya Congo gishinja M23 kwanga guhagarika imirwano, aho ubu abo barwanyi bavuga ko bakoresha ihame ryo kuganira cyangwa kurwana.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize havuzwe imirwano mu duce twegereye ikibuga cy’indege cya Kavumu muri teritwari ya Kalehe.

M23 ishinja ingabo za leta, FARDC, gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu no kurundanya za bombe, zo kwicaabasivile mu bice bagenzura.

FARDC ivuga ko itazahara ikibuga cy’indege cya Kavumu, kiri kuri kilometero hafi 40 mu majyaruguru ya Bukavu.

Kugeza ubu, Leta ya Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 – ubu zigenzura umujyi wa Goma – ivuga ko uwo mutwe ari igikoresho cy’ingabo z’u Rwanda.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW