Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yasabye umutwe wa M23 gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma umaze iminsi ugenzura.
Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege kubera ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza intwaro zicisha abasivili.
Ku wa 28 Mutarama, ni bwo M23 yemeje ko bamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Goma, nyuma y’amasaha atageze kuri 48 umujyi wa Goma uri mu maboko yawo.
Kuva uyu mutwe wirukana ingabo za Guverinoma muri Goma, amatangazo asohoka buri munsi asaba ko bafungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, Lemarquis yasabye M23 gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ubutabazi bugere ku baturage.
Ni ubutabazi bw’imiryango mpuzamahanga iherutse kurira indege ubwo rwari ruhinanye, ikaba ngo ishaka kugaruka muri Goma nyuma y’uko M23 itsinze abo bari bahanganye.
Lemarquis avuga ko nyuma y’imirwano y’injyanamuntu yagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, Goma iri guhura n’ikibazo cy’ubutabazi kubera ifungwa ry’ikibuga cy’indege.
Ati: ‘Abantu benshi bakomeretse bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, ibigo nderabuzima bikeneye imiti, kandi ibihumbi by’abasivile baracyakeneye ubufasha bw’ibanze.’
Ku wa kane tariki ya 30 Mutarama, yari yasabye ko ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Goma byakongera gutangira byihutirwa kandi bigakomeza.
- Advertisement -
Uyu mutegetsi muri LONI avuga ko ubuzima muri Goma busharira kubera ko imiryango mpuzamahanga idashobora kwita ku baturage.
Ni mu gihe abaturage bagaragaza ko nta kibazo bafite, kuko kuva M23 yigarurira uyu mujyi babonye agahenge aho baryama bagasinzira.
Bavuga ko umujyi uhumeka umwuka mushya nyuma y’iminsi baruhutse akavuyo k’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iza Afurika y’Epfo, n’abacanshuro bo muri Romania.
Abaturage basubukuye ibikorwa byabo nk’ibisanzwe, kandi urujya n’uruza rwabaye rwose muri uyu mujyi wari warabaye isibaniro ry’ubugizi bwa nabi.
Ikibuga cy’indege cya Goma cyakoreshwaga cyane n’ingabo za Leta, FARDC, MONUSCO, imiryango mpuzamahanga, n’ibigo by’ubucuruzi byiganjemo iby’amahanga bikorera mu burasirazuba bwa RDC.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW