M23 yongereye  amasaha yo gukora ku mupaka wa ‘Grande Barrière ‘

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yongereye  amasaha yo gukora ku mupaka wa Grande Barrière  

Guverineri w’Intra ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo, Bahati Musanga Erasto, yatangaje ko umupaka uhuza Goma na Rubavu wongerewe amasaha.

Guverineri Bahati  washyizweho na M23 yavuze ko umupaka wa Grande Barrière [La Corniche] uhuza u Rwanda na RDC uzajya ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) ufungwe saa yine z’ijoro (22h00).

Uyu mupaka wari usanzwe ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00) ugafungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) muri iyi minsi Umujyi wa Goma ugenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Ni mu gihe mbere yaho wafungwaga saa cyenda z’igicamunsi (15h00).

Kugeza ubu mu Mujyi wa Goma ibintu byongeye gusubira mu buryo, aho abakora ubushabitsi n’ibindi bikorwa byambukiranya umupaka byongeye gusubukurwa.

Ubu M23 iri kugenzura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Goma ndetse n’ibindi biwegereye .

Iheruka gutangaza kandi ko mu gihe cyose leta itagira icyo ikora ngo ubwicanyi buri gukorerwa abatuye Bukavu buhagarare, izinjira mu kibazo igatabara abicwa.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *