M23 yongeye gusaba Leta ya Congo kwemera ibiganiro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 Yongeye gusaba Leta kwemera ibiganiro

Ihuriro AFC/M23 ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, ryasabye Guverinoma iyobowe na Felix Tshisekedi kwemera ibiganiro  nyuma yaho ritangaje ko ryafashe umujyi wa Bukavu, uri mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye, ivuga ko  yafashe Bukavu ngo igarure umutekano kandi ifashe abaturage, isaba kandi ingabo za leta n’abo bafatanya kuva mu mujyi nyuma yo kwica abaturage no gukora ibikorwa bibahutaza.

AFC/M23 yagize iti “ AFC/M23 iramenyesha umuryango mpuzamahanga  ko kubera ikibazo cy’umutekano mucye,kwica abaturage no gusahura bikorwa na FARDC, ingabo z’u Burundi FNDB,FDLR n’abo bafatanya,yiyemeje gufasha abaturage. Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru,igisirikare cyacu kiri kugerageza kugarura umutekano w’abaturage  n’ibyabo.

Yakomeje iti “ Turongera guhamagarira ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa ngo haganirwe impamvu muzi y’iki kibazo, ngo amahoro yongere agaruke mu gihugu cyacu.”

Ku munsi w’ejo mu Mujyi wa Bukavu, hiriwe humvikana amasasu n’imbunda ziremereye  hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

M23 yafashe Bukavu nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu , agace ka Kalehe na Katana .

Umutwe wa M23 uvuga ko mu gihe leta ya Kinshasa itakwemera ibiganiro, bakomeza kurwana kugeza igihe bakuyeho ubutegetsi  bavuga ko bwica abaturage by’umwihariko abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *