Mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice hajemo impaka

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice hajemo impaka

Ubushinjacyaha buravuga ko hatanzwe ubuhamya n’umutangabuhamya wiboneye ibyo Munyenyezi Béatrice yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 gusa nyuma haza mukuru we(w’uriya mutangabuhamya) avuguruza ibyo yavuze kubera isano afitanye na Sebukwe wa Béatrice Munyenyezi.

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 ubushinjacyaha bwakomeje ubujurire bwa Béatrice Munyenyezi aho buvuga ko igihano yakatiwe cya burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye cyagumaho ni mu gihe Béatrice Munyenyezi we asaba kugirwa umwere.

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bwavuze ko hari umutangabuhamya wiboneye ibibi Béatrice Munyenyezi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mutangabuhamya yatanze ubuhamya mu mwaka wa 2012 ko yahungiye kwa mukuru we noneho ajya kwaka ibyangombwa Béatrice Munyenyezi ngo yemeze ko ari umuhutu abashe guhunga dore ko we yari mu bwoko bwahigwaga.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uriya mutangabuhamya yari yahungiye kwa mukuru we noneho ahura na Béatrice Munyenyezi afite ubuhiri anambaye ishati ya gisirikare amujyana kuri hoteli Ihuriro bagera kuri bariyeri yari ihari ahasanga nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi witwa Pauline Nyiramasuhuko n’umugabo wa Béatrice Munyenyezi witwa Arsene Shalom Ntahobari n’umugabo wa mukuru we(W’umutangabuhamya).

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uriya mugabo wa mukuru w’umutangabuhamya yahise abwira Béatrice Munyenyezi ngo uyu mureke n’uwanjye ndamwiyicira maze muri ako kanya hahita hazanwa abakobwa kuri iyo bariyeri babwira Munyenyezi Béatrice ngo “Nawe twigana muri Kaminuza ugiye kutwica.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abo bakobwa Munyenyezi Béatrice atabishe ahubwo yahise abohereza muri kave ya hoteli Ihuriro hashize akanya gato yumva bari gutaka.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha ruti”Kuba yarabumvise batakira muri kave bivuze ko basambanywaga?”

Uhagarariye ubushinjacyaha mu gusubiza urukiko ati”Kuri iki cyaha nta cyo urukiko rwo ku rwego rwa mbere  rwabivuzeho ni byo twaba tubwiye urukiko nitubona ibindi twazabibabwira.”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira urukiko ko uruhande rwa Béatrice Munyenyezi mu mwaka wa 2021 rwagiye kureba mukuru w’uriya mutangabuhamya ngo aze kunyomoza ubuhamya bwatanzwe na murumuna we.

Ubushinjacyaha bugasaba urukiko ko ubuhamya bwa mukuru we(W’umutangabuhamya) butahabwa agaciro kuko  ari mwene wabo wa Sebukwe wa Béatrice Munyenyezi witwa Maurice Ntahobari.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mutangabuhamya wa Béatrice Munyenyezi umugabo we witwa Gahutu Enock afitanye isano na Maurice Ntahobari arinawe Sebukwe wa Béatrice Munyenyezi.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati”Ba se baravukana yaje gutanga ubuhamya kubera igitutu cy’umuryango bamubwira ngo jya kuvuguruza murumuna wawe niba ushaka amahoro.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko uvuguruza nta makuru afite.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Ni nde wagombye guhabwa agaciro? Ni uvuga ibyo azi kandi yiboneye, kuba uriya mukuru w’umutangabuhamya yaremeje ko yahungiye iwe ariko ntagire aho ajya  ngo aho yagumaga mu rugo bidakwiye  guhabwa agaciro?”

Ntacyo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwavuze ku kuba uriya mutangabuhamya we bafitanye isano gusa amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ntibemera ko bafitanye isano ahubwo bemeza ko bavuka ku gasozi kamwe.

 

Béatrice Munyenyezi uri kuburana ubujurire yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’America ari kuburana ubujurire mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, ibyaha aburana ahakana, n’umugore wa Arséne Shalom Ntahobari akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi, ari umugabo we ari Nyirabukwe bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bifitanye isano na Jenoside, Munyenyezi akavuga ko azira umuryango yashatsemo iyo ari kuburana.

Yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashemo.

Aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Urubanza ruzakomeza taliki ya 15/04/2025

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *