Mukarusagara Mwamini w’Imyaka 38 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga, arashinjwa kwica umugabo we Dushimiyimana André afatanije n’Umuhungu we.
Inkuru y’urupfu rwa Dushimiyimana André yabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Nyarunyinya, mu Murenge wa Cyeza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyeza, Ndayisenga Placide, yabwiye UMUSEKE ko Mukarusagara n’umugabo we bikekwa ko yishe, bahoranaga amakimbirane ashingiye ku businzi.
Dushimiyimana yajyaga akeka ko umugore we amuca inyuma kuko yatahaga mu rugo mu masaha y’ijoro, akahagera yasinze, kandi bikavugwa ko yabaga ari kumwe n’abagabo.
Ndayisenga avuga ko mu ijoro ryakeye, Mukarusagara yarwanye n’umugabo we amukubita ikintu mu mutwe, afatanyije n’umuhungu wabo w’imyaka 15 y’amavuko, witwa Cyiza André.
Ati: ‘Irondo ryatabaye risanga Dushimiyimana André yazahaye cyane kuko yasaga n’uwapfuye.’
Gitifu Ndayisenga avuga ko bahamagaje Ambulance imujyana ku Bitaro bya Kabgayi, gusa yahageze yashizemo umwuka.
Avuga ko amakuru bahawe yavugaga ko Mukarusagara yari yageze mu rugo yasinze, ariko agahamya ko hari na raporo y’amakimbirane bari bafitanye, ndetse bagiriye inama Nyakwigendera yo gutanga ikirego kuri RIB ya Muhanga.
Yongeraho ko umuhungu we witwa Cyiza, wafatanije na nyina kwica se, yabaga ku ruhande rw’umubyeyi we, ahubwo bagashinja nyakwigendera ko arenganya umugore we.
- Advertisement -
Mukarusagara Mwamini na Cyiza André, umuhungu we, ubu bari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Muhanga.
Umurambo wa Dushimiyimana André ubu bawukuye mu buruhukiro i Kabgayi kugira ngo ushyingurwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.