Nduhungirehe yasubije Ndayishimiye ushinja u Rwanda  uruhare mu mutekano mucye  wa Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko “ u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi, ararushinja kugira uruhare mu mutekano mucye muri Congo.”

Kuwa  gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo.

Mu ijambo rye, Ndayishimiye  yavuze ko nta gikozwe ku Rwanda, Akarere kose kazagira intambara.

Ati “ Amahanga nareka u Rwanda, Abarundi ntituzabireka gutyo. Ndabizi ko ruzagera no mu Burundi kuko ruri gutoza urubyiruko rw’impunzi  muri Congo. Umunsi umwe ruzaza no mu Burundi.”

Ndayishimiye avuga ko amahanaga akwiye kugira icyo akora ngo kuko kireba akarere kose.

Akomeza ati  “Ndongera guhamagarira amahanga  ko iki ari ikibazo gikomeye, turakomerewe mu karere si mu Burundi gusa ni mu karere kose kuko mu gihe cyose  Congo idafite amahoro, akarere nako nta mahoro kaba gafite.”

Nduhungirehe yamusubije

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Amb Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ibyo Perezida Ndayishimiye yabwiye abadipolomate, bihabanye n’ukuri kw’ibiriho abantu bashobora kwigenzurira byoroshye.

Yagize ati “Mu ijambo ry’ejo(kuwa Gatanu) yabwiye abadiporomate mu Bujumbura yavuze ko ingabo z’u Burundi  zagiye  muri Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Mu by’ukuri, niba ingabo z’u Burundi (FDNB) zaroherejwe muri RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’amahanga, kuki batigeze bagaba igitero kuri FDLR?”

- Advertisement -

Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko Perezida Ndayishimiye yatangaje ibi yirengagije ko ingabo z’uBurundi muri Congo ziri gukorana n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Ati “ Hejuru y’ibyo, ikirushijeho kuba kibi ari ukuba ingabo z’u Burundi zarifatanyije mu mikoranire n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagifite n’iyo ngengabitekerezo.”

Yagaragaje kandi ko mu bihe bitandukanye, Ingabo z’Abarundi zagiye zigira uruhare mu mirwano ikaze zabaga zifatanyijemo n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiye Ingabo za Congo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23 ndetse no kwica Abatutsi bo muri Congo.

Ati “Nabitangira n’urugero, ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, hari iyi mitwe ya Nyatura, Wazalendo, bafatanyije na FARDC, batwitse inzu 300 z’Abatutsi b’abanye-Congo mu mudugudu witwa Nturo, muri Teritwari ya Masisi, ibyo byabaye izuba riva,”

Abarundi rero bari bahagaze aho ku musozi hejuru babirebera, ntacyo bakoze, kandi abo Batutsi b’Abanye-Congo babahungiyeho, banga kubakira, ahubwo na nyuma hari ibisasu byabaguyeho, rero ibyo bigaragaza yuko abasirikare b’Abarundi, bo baje bafite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo.”

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi umaze igihe urimo igitotsi kuva Ndayishimiye yajya ku butegesti . Byabaye bibi aho bweruraga bukemera kwifatanya na leta ya Congo ihigira gushoza intambara ku Rwanda.

U Burundi bushinja u Rwanda kurugabaho ibitero biba byakozwe n’umutwe wa Red Tabara ukorera muri Congo.

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Rukundo

    Gahunda ya Never na schisekedi yo gutera u Rwanda yarafyubye none never yagize ubwoba ngo urwanda rugiye kumutera. Urakubitwana nizo mbonerakure, FDRL nAbo ba scout bawe ngo nabasirikire paka Bujumbura ndani wabimenye utangura guhuruza aruko Ntacyo bitanga.murakoze