Nyanza: Polisi iri gushakisha abakekwaho kwicisha inkoni umuturage

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umugabo wo muri Nyanza arakekwaho kwica umugore yari yarinjiye

Polisi ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko iri gushakisha abantu bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.

Byabereye mu Mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ahagana i Saa saba z’amanywa ku wa 09 Gashyantare 2025 umugabo w’imyaka 37 ari kumwe n’abandi bantu babiri aho bari bagiye kwiba uwitwa Mushimiyimana Valentine aho bacukuye inzu bakuramo ibishyimbo maze abandi barikumwe  na nyakwigendera bariruka gusa we yikoreye ibyo bishyimbo bahita bamufata.

Bikekwa ko agifatwa hari abamukubise birangira apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko  hari gukorwa iperereza ngo abakekwaho kwica nyakwigendera bafatwe.

Yagize ati”Twatangiye kandi gushakisha abakekwaho kwica uriya nyakwigendera ngo bakurikiranwe mu mategeko”

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko abakekwaho kujya kwiba bose bavuye muri transit center vuba bakaba bari bagiye kwiba baturutse mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahazwi nko kuri mirongo ine.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi yibutsa abaturage ko nta muturage wemerewe kwihanira ahubwo ari byiza kuyimenyesha ukekwa agafatwa agashyikirizwa amategeko akaba ariyo amuhana.

- Advertisement -

Polisi kandi ikibutsa abatekereza kwiba ko babireka ahubwo bagakora imirimo yemewe yo kwiteza imbere nk’abandi kuko Polisi itazabahinganira.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *