Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, ku munsi wahariwe kuzizihiza no kuzirata ibigwi n’ubutwari.
Ni ku nshuro ya 31 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, aho ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingI z’iterambere.’
Ku rwego rw’Igihugu, umuhango wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda wabereye i Remera ku Gicumbi cy’Intwari mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, Inzego z’umutekano, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’intwari.
Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiraho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Izunamiwe uyu munsi ziri mu byiciro bibiri, icy’Imanzi n’icy’Imena.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho, ari nacyo kibarizwamo Maj Gen Fred Gisa Rwigema.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi mu 1997.
- Advertisement -
Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW