Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bo mu Murenge wa Kamembe, baremeye inka uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda ibihumbi 700 Frw.
Iki gikorwa cyakozwe Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru ngaruka mwaka w’Intwari z’Igihugu,
Munyaneza Samson, waremewe inka, afite umugore n’abana babiri.
Mu mbamutima nyinshi yavuze ko ibikorwa nk’ibi bituma yumva ko amaraso ye atamenekeye ubusa, bimwongerera imbaraga.
Yashimiye abanyamuryango bazirikana ibikorwa intwari zakoze.
Ati”Nafashe icyemezo ngenda mfite imyaka 18, umuryango wanjye usigara utotezwa ngo wanyohereje mu Nkotanyi ngeze ku rugamba narashwe mu mutwe bituma amaso yanjye yombi yangirika.Nshimishwa nuko amaraso yange atamenekeye ubusa,ibyo narwaniraga byagezweho”.
Samson yagiriye inama urubyiruko kubyaza umusaruro umutekano uri mu gihugu, bakareka ibibarangaza, bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere.
Chairperson w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent ,yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo Murenge wa Kamembe bakoze igikorwa cy’ubutwari, bakusanyije ubushobozi bagakora iki gikorwa.
Ati”Ntacyo twanganya Intwari zacu iziriho n’izitakiriho. Munyaneza Samson yagize ubutwari bukomeye cyane,urugamba yamugariyeho rwari urwo kugira ngo tubeho dutekanye”.
- Advertisement -
Aba banyamuryango baboneyeho cyane gushimira byimazeyo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Paul Kagame, bakesha kubora igihugu, kuva icyo gihe n’ubu adacika intege ahora akirwanira.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI