Abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda bagaragaza ko ubu abaganga babaga bakiri bake ku buryo bari munsi y’inshuro icumi z’abakenewe ngo buri murwayi ukeneye kuvurwa abazwe agerweho n’ubwo buvuzi.
Byagaragarijwe mu kiganiro cyagarutse ku myiteguro y’u Rwanda ku kwakira inama nyafurika y’abaganga babaga izabera i Kigali.
Ni inama yiswe Panafrican Surgical Conference, izaba hagati y’itariki 24 na 28, Gashyantare, 2025, izahuza abaganga barenga 300 basanzwe babaga baturutse mu bihugu bya Afurika.
Muri iyo nama hazigirwamo uko ubuvuzi bwo kubaga bwatezwa imbere ndetse u Rwanda ruzagaragaza aho rugeze ruteza imbere ubuvugizi bwo kubaga indwara y’ibibari.
Prof. Faustin Ntirenganya, Perezida w’Umuryango Nyarwanda w’Abaganga Babaga yavuze ko muri rusange hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga, byagera ku babaga bikaba umwihariko.
Ati” Muri rusange dufite munsi y’inshuro enye y’abaganga dukeneye ngo dutange ubuvuzi, ariko iyo urebye abaganga babaga bakenewe bo bari munsi y’inshuro icumi z’abakenewe.”
Asobanura ko nubwo u Rwanda rufite ubushake bwo kongera abaganga mu bury bwa rusange, umuvuduko utajyana n’ukunewe.
Ati ” Ubu rero nk’urugaga rw’abaganga babaga ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ni umukoro muri rusange dufite. Turimo turagerageza ngo buri wese ashyiremo imbaraga afite.”
Akomeza agira ati ” Minisiteri yashyizeho umurongo, Leta ishaka inkunga ngo ingengo y’imari iboneke, ubu rero natwe ni ukubikora kuko umuganga yigishwa n’abandi baganga.”
- Advertisement -
Prof. Ntirenganya yavuze ko nk’abaganga icyo bakwiriye gukora ari ugushyiramo imbaraga bagakora neza n’ubwo baba ari bake.
Ati ” Ubu rero ni ukureba uko icyo cyuho cyavamo niyo yaba umwe agakora neza. Tugerageza gukora ibitanga umusaruro niyo twaba turi bake.”
Iyi nzobere mu kubaga yasobanuye ko n’ibikorwaremezo birimo ibikoresho n’ibitaro nabyo bikenewe ngo ubuvuzi bwo kubaga bukomeze butere imbere.
Ati’ Iyo ushoye Imari mu buvuzi bubaga uba wubatse ubuvuzi muri rusange.”
Karima Andrew uyobora umushinga Operation Smile Rwanda, ishami rya Operation Smile International rikorera muri Leta ya Virginia muri Amerika avuga ko bashyize imbaraga mu buvuzi bwo kubaga by’umwihariko indwara y’ibibari.
Ati” Kuva mu mwaka wa 2009, abaganga bo muri Amerika bazaga kuvura abana barwaye ibibari, birakomeza bimara imyaka itandatu, bakaza kabiri buri mwaka.”
Avuga ko muri icyo gihe uyu muryango wazanaga abaganga baturuka hanze y’u Rwanda baje kuvura abantu bafite uburwayi bw’ibibari bakavura abari hagati y’ijana na 200.
Karima Andrew akomeza agira ati” Niba abaganga baje uyu munsi, ejo ntibagaruke byagenda gute?”
Yasobanuye ko nka Operation Smile Rwanda bafatanyanyije na Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda bashatse kubaka ubuvuzi burambye.
Ati” Twatangiye mu gutanga ubuvuzi, tugenda twongera ibikorwa byo kubaga byose bigamije gutuma Umunyarwanda adatekereza kujya hanze.”
Yashimangiye ko ubu bari gushaka uburyo ku bitaro by’Akarere hazajya hatangirwa ubuvuzi bwo kubaga, ku buryo nta murwayi uzongera koherezwa i Kigali ibyatumaga ategereza igihe kinini.
Karima yashimiye Leta y’u Rwanda kubera imikoranire myiza aho hari abaganga batandatu b’inzobere mu kubaga bari gutanga serivisi neza bavuye kuri babiri mu myaka itanu ishize.
Yavuze ko kugeza ubu havurwa abarwayi 180 buri mwaka bavurirwa ku bitanda byabugenewe, ko kandi hubatswe ibyanya byahariwe kubagwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu.
Umushinga wa Operation Smile ukomeje guhugura Abanyarwanda kugira ngo bazakore ubuvuzi bwo kubaga hadategerejwe Abanyamahanga b’abagiraneza cyangwa kohereza umurwayi hanze y’u Rwanda.