Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasubitse urubanza ruregwamo umukire utunze imodoka 25 etaji i Kigali, ibibanza 120 n’ibindi kuko atari yunganiwe akaba ategereje guhabwa imitungo ye yafatiriwe.
Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 Niyitegeka Eliezer nibwo yitabye urukiko aburana ubujurire, asaba ko urubanza rusubikwa aho yatanze inzitizi ko nta mwunganizi afite.
Uyu mugabo wari wambaye ishati ya Karokaro, isaha ku kaboko, ipantaro y’umukara, ndetse n’inkweto zo mu bwoko bwa Safari yabwiye inteko y’umucamanza n’umwanditsi w’urukiko ko adafite abunganizi bityo urubanza rwasubikwa, agategereza umwunganizi.
Umucamanza nawe yahise abaza icyo ubushinjacyaha bubivugaho.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Umuburanyi kuburana yunganiwe ni uburenganzira bwe niba asaba ko urubanza rwasubikwa byakorwa”
Umucamanza yahise areba itariki urubanza rwazasubukurirwaho maze rurasubikwa.
Eliezer ategereje guhabwa imitungo ye yafatiriwe
Amakuru UMUSEKE wahawe na Eliezer uregwa yandikiye umunyamabanga mukuru wa RIB ku rwego rw’igihugu.
Mu nyandiko Eliezer yageneye ubuyobozi bukuru bwa RIB yasabaga gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.
- Advertisement -
Eliezer yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyamurekuye by’agateganyo cyategetse ko imitungo ye yose yafatiriwe irekurwa gusa amakuru yizewe iyo mitungo ye ntirarekurwa.
Kuba iyo mitungo ye igifatiriwe ntabwo yemerewe kuyigurisha ndetse ntiyajya kuri banki ngo abikuze amafaranga ari kuri konti.
Kugeza ubu amakuru yizewe agera ku UMUSEKE kurekura imitungo ya Eliezer hari amakuru ko byanzwe kubera ko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwategetse ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ku buryo urukiko rubishingiraho rukeka ko akekwaho yaba yarabikoze.
Amakuru yizewe kandi avuga ko impamvu Eliezer adahabwa iriya mitungo ari uko ibyo akekwaho bifitanye isano n’iyo mitungo.
Ubushinjacyaha buvuga ko yasoreshaga ikibuga cya leta cyakorerwagaho ibizamini kuri site ya Nyanza aho buri imodoka yabaga igiye gukoresha ikizamini yakwaga amafaranga ibihumbi icumi.
Ayo mafaranga arenga miliyoni 300 bikekwa ko yanyereje yakuyemo imitungo itandukanye irimo biriya byose atunze.
Ubushinjacyaha bwanemezaga ko yiyitiriraga ubuyobozi agasoresha ubutaka bwa leta.
Ibyo aregwa byose arabihakana akavuga ibyo atunze aribyo yakoreye ndetse atiyitiriraga ubuyobozi ahubwo yari yatowe.
Yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza arekurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha ntibwanyurwa ahubwo bujuririra kiriya cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana bikaba biteganyijwe ko azaburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Eliezer Niyitegeka n’izina ryakunze kumvikana kuko arazwi mu kwigisha gutwara imodoka by’umwihariko no kubashaka kugira ibyangombwa bibemerera gutwara imodoka.
Uyu mugabo atunze imodoka zirenga 25, igorofa mu mujyi wa Kigali, ibibanza 120 n’ibindi. Yari asanzwe ayobora koperative ya United driving school.
Niba nta gihindutse azaburana mu kwezi Kwa Werurwe 2025.
Umukire “utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali ari imbere y’ubutabera
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye