Yakatiwe gufungwa imyaka 16 ku bwo gusambanya umwana w’imyaka 3

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwakatiye umusore witwa Habimana Pacifique uregwa gusambanya umwana w’imyaka 3 igihano cyo gufungwa imyaka 16, nyuma y’uko yari yarajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yari yari yarakatiwe.

Uyu musore uzwi nka Kadogo w’imyaka 23, yari yarajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yari yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Mu rukiko, yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho yakatiwe igifungo cya burundu.

Me Nyirambarushimana Veneranda yavuze ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu guhamya icyaha umukiriya we rwashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya w’umugore.

Yavuze ko uriya mutangabuhamya yagiye asaba Kadogo ngo baryamane, ariko nawe akabyanga, akaba yaramubwiye ko azamushyira ahantu atazabasha kwikura.

Urukiko rwabajije Habimana ikimenyetso cy’uko uwo mugore umushinja yaba yaramubwiye ko azamushyira aho atazashobora kwikura, Kadogo nawe ati: ‘Narikumwe n’abantu (abavuga mu mazina)’.

Raporo ya muganga ivuga ko uwo mwana yari afise udukomere ku gitsina.

Me Nyirambarushimana akavuga ko abana bo mu cyaro bashobora no kumara ibyumweru bibiri batozwa, bityo ko umwana kugira udukomere ku gitsina atari ikintu gishya, kuko uwo mwana yahashima utwo dukomere tukazaho.

Ari Habimana Pacifique alias Kadogo ndetse n’umwunganizi we basabaga ko yagirwa umwere

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Kadogo avuga ko uriya mugore watanze ubuhamya bumushinja ko yashatse ko basambana akabyanga ari uburyo bwo gusebanya.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko kuva Kadogo atangira kuburana atari yarigeze avuga ko hari abantu bumvise uriya mugore amubwira ko azamushyira aho atazashobora kwikura.

Ati: ‘Ibyo abivugiye aha gusa, ntahandi yigeze abivuga. Abo bantu birashoboka ko yabwiye imiryango yabo, ngo nibabazwa bazemere ko bumvise uriya mugore abwira Kadogo ko azashyirwa aho atazashobora kwikura.’

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kadogo yasanzwe ari kumwe n’uwo mwana munsi y’umuringoti, ari kwambika uwo mwana ikabutura. Uwo mugore wamubonye mbere afata Kadogo, avuza indura, maze Kadogo aramwishikuza ariruka, ata imfunguzo zaho yakoraga.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko igihano cy’igifungo cya burundu uyu musore yakatiwe cyagumaho.

Urukiko rwasanze ibyo Kadogo yireguza nta shingiro bifite, ariko hashingiwe ku kuba Kadogo yari akiva mu bwana ubwo yakoraga kiriya cyaha muri 2020, urukiko rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 16.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Me Veneranda Nyirambarushimana, wunganira Habimana Pacifique uzwi nka Kadogo, yavuze ko bafite uburenganzira bwo kongera kujurira, gusa bazabanza kubiganiraho n’umukiriya we.

Habimana Pacifique uzwi nka Kadogo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2020 afatirwa mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, ari naho yakoraga. Gusa iwabo ni mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, akaba afungiye mu igororero rya Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Igitekerezo 1
  • Birashobokako Yaba yarakoze icyaha cyangwa ataranagikoze , ariko imanza zijye zirangizwa kare,urunvako amaze imyaka4 isaga itantu Kandi barongera bagatangira iyo icyaha kimuhamye. Harebwe icyakorwa rwose!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *