Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa ngo kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
Ubutumwa RIB yanditse kuri rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe, buvuga ko aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000.
Yagize iti “Bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yashimiye Abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
Iti “RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuri bo ku gihe.”
Icyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ubuhimamijwe n’urukiko uhabwa Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW