Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kwicarira ibibazo bya Congo

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Abakuru b'Ibihugu bya EAC na SADC baherukaga guhurira i Dar es Salaam

Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC barahurira mu nama kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2025 mu kiganiro Inkuru mu Makuru kuri Televiziyo Rwanda.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC na SADC iheruka kuba ku wa 8 Gashyantare 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba M23 yaravuye i Walikale ndetse n’Ingabo za Congo zikaba zahagaritse ibitero kuri uwo mutwe.

Ati “Twasohoye itangazo ryishimira bimwe mu bimaze gutangazwa. Hari itangazo ryatangajwe n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko ivuye muri Walikale rikigira inyuma, bikurikirwa n’ingabo za Leta zivuga ko zitazajya mu mirwano.”

Yongeyeho ko “Ibyo rero bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika, bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu.”

Yavuze ko muri iyi minsi hari icyizere cyigaragara cy’uko ibiganiro noneho bigiye guhabwa umwanya, mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

Ati: “Cyane cyane ko ejo ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ku mugoroba hazaba inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC na SADC hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo bemeze ibyemejwe n’Abaminisitiri b’Ingabo n’Ububanyi n’Amahanga i Harare.”

Nduhungirehe yavuze ko ibi bigaragaza ko Guverinoma ya Congo n’imitwe itandukanye bishyira imbere ibiganiro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Ati “Turizera ko noneho Guverinoma ya Congo izagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibizaba byavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu cyane cyane ibiganiro by’iyo Guverinoma na M23.”

Umwuka uri mu Karere uraca amarenga ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba wa Congo gishobora gukemurwa binyuze mu biganiro aho kwiringira umunwa w’imbunda.

Ibi bigaragazwa n’uko Ingabo za Leta ya Congo zemeye guhagarika kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ndetse na M23 ikaba yari yemeje ko abasirikare bayo bazava mu gace ka Walikale, uyu mutwe wari wigaruriye.

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) baherutse gufata umwanzuro wo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagaseswa ubutumwa bwa SAMIDRC.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye kuri uyu wa 13 Werurwe 2025.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *