Adel Amrouche yatangije imyitozo y’Amavubi yitegura Nigeria – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche ukomoka muri Algérie, yatangije imyitozo itegura imikino ibiri ya Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Ni imyitozo yatangiye ku wa 16 Werurwe 2026. Bamwe mu bayigaragayemo, harimo abakinnyi bake bakina mu Rwanda barimo abakina muri APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, Mukura VS n’abandi.

Abandi bakoze iyi myitozo, ni abavuye hanze y’u Rwanda nk’abanyezamu barimo Buhake Clèment, Maxime Wenssen Kali Nathan na Rubanguka Steve.

Baritegura umukino wa Nigeria uteganyijwe tariki ya 21 Werurwe n’uwa Lesotho uteganyijwe tariki ya 25 uku kwezi. Yombi izabera kuri Stade Amahoro i Remera.

U Rwanda ruyoboye itsinda C ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Lesotho, Bénin na Zimbabwe.

Adel Amrouche yatangije imyitozo y’Amavubi
Ni imyitozo yarimo akanyamuneza
Ni uku byari bimeze mu myitozo ya mbere Adel
Ruboneka Bosco yari mu bakoze iyi myitozo
Niyigena Clèment nawe yakoze imyitozo ya mbere ya Amrouche
Muhire Kevin yari ahabaye
Buhake Clèment yari ahari
Ishimwe Pierre nawe yakoze imyitozo ya mbere ya Amrouche
Abatoza babaga bajya inama
Maxime Wenssen Kali Nathan, yakoranye na bagenzi be 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *