AFC/M23 ivuga ko itaravana ingabo muri Walikale

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
AFC/M23 ivuga ko kuba FARDC ikirasa ikoresheje drone bikerereza umugambi wo kuvana ingabo muri Walikale

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo bakiri mu mujyi wa Walikale bitewe n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta bigikomeje.

Tariki ya 22 Werurwe 2025, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi muri uyu mujyi no mu bice bihana imbibi mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibe mu mwuka mwiza.

Muri iryo tangazo, iri huriro ryateguje ko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo nibigaba ibitero ku basivili no ku birindiro byaryo, ryisubira kuri iki cyemezo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Werurwe yatangaje ko  ingabo za Leta zigikomeje umugambi wazo wo gukomeza ibitero .

Lawrence Kanyuka,  kuri X yagize ati “FARDC n’imitwe bikorana ntabwo byahagaritse ibitero bya drones muri Walikale. Iki kibazo kiri gukereza gukura ingabo za AFC/M23 muri iki gice. Ni ngombwa kumenya ko ibi bikorwa ari imbogamizi ikomeye yo kubahiriza agahenge kandi bibangamira gahunda z’amahoro zikomeje.”

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ku wa 23 Werurwe yari yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC/M23, asaba abasirikare babo na Wazalendo guhagarika ibitero.

Ni icyemezo kandi cyashimwe n’uruhande rw’u Rwanda rugaragaza ko gitanga ikizere mu gutanga agahenge.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *