Angola yahagaritse kuba umuhuza mu bibazo byashegeshe Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Angola yahagaritse inshingano z’ubuhuza hagati y’impande zihuriye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Guverinomaya Angola yavuze ko yafashe inshingano z’ubuhuza kuva mu myaka ine ishize, maze ngo igeza abagomba kugirana ibiganiro “ku ntambwe ishimishije.”

Yavuze ko yari yabigiyemo yabihaye agaciro, ariko ngo hagiye habamo kubura umwe mu bagombaga kuganira, nko mu kwezi k’Ukuboza 2024 ndetse no muri Werurwe, aho M23 yagombaga guhura na DRC ubwayo.

Iti “ibiganiro by’ejobundi byasibiye kubera izindi mpamvu zagiye zivuka ku rwego rwa Afurika ndetse no hanze yayo.”

Perezida Jao Lourenço wa Angola yari aherutse gutangaza ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yindi aherutse guhabwa yo kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2025.

Icyakora, Angola yavuze ko hamwe n’ibiganiro DRC ishaka kugirana n’u Rwanda, ishyigikiye ko Congo iganira na M23 imbonankubone.

Biteganyijwe ko umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uzashaka undi mukuru w’Igihugu uzakomeza izo nshingano z’ubuhuza.

Ni mu gihe Perezida Kagame aherutse guhura na Felix Tshisekedi i Doha muri Qatar, bakaganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuhuza muri iki kiganiro yari umuyobozi w’ikirenga wa Qatar.

- Advertisement -

Nyuma y’iki kiganiro, M23 yagaragaje ko ishishikajwe no kuganira na Leta ya Congo, ndetse irekura umujyi wa Walikale yari imaze gufata.

Congo nayo, yavuze ko kubera ibiganiro bya Qatar ihagaritse gushoza intambara kuri M23.

Ari u Rwanda, ari na Qatar bavuze ko bishimiye iyi ntambwe.

Gusa AFC/M23 yashyize itangazo hanze ivuga ko idashobora kuzakura ingabo zabo mu tundi duce turimo Bukavu na Goma.

Ni mu gihe kandi ikomeje kugaraaza ko Guverinoma ya Congo iri gukoresha aka gahenge muri Walikale irasa ku birindiro by’aba barwanyi inohereza abandi basirikare bokuyitera ingabo mu bitugu.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *