Umuhanzi Munyangango Audace, uzwi cyane nka Auddy Kelly mu muziki, yasohoye indirimbo ye nshya yitwa ‘Hari Amahimwe’, yakoranye na Aline Gahongayire yibutsa abantu ko bakwiye gushima Imana mu bihe byiza no mu bikomeye, kuko bifungura amarembo.
Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, ikaba iboneka ku muyoboro we wa YouTube witwa Auddy Kelly.
Yavuze ko gukorana indirimbo na Aline Gahongayire atari ibintu bishya, kuko bombi baririmbanye muri Korali Asaph yo muri Zion Temple.
Ubwo Gahongayire yajyaga i Buruseli mu Bubiligi, yamwandikiye amwibutsa ko basubukura umushinga w’indirimbo bahoraga bategura ariko ugapfa.
Ati “”Imana yaradufashije kuri iyi nshuro, turahuza byose bigenda neza, kandi twese twaritanze.”
Asobanura ko indirimbo ‘Hari Amahimwe’ ari ukwibutsa abantu ko buri gihe hari impamvu zo gushima Imana, n’iyo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye.
Ati: “Iyi ndirimbo irongera ikatwibutsa gushima, kuko iyo ushima imiryango irafunguka.”
Muri iyi ndirimbo, Auddy Kelly yibutsa abantu ko badakwiye gukangwa n’ibihe, kuko ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana bishoboka.
Auddy Kelly afite indirimbo zirimo ‘Here for You’, ‘No Matter What’, ‘Bakureke Unyiteho’, ‘Muhe Ubuzima’, n’izindi zigamije guhembura imitima no kubibutsa Ubwami bw’Ijuru.
- Advertisement -
Reba indirimbo ‘Hari Amashimwe’ ya Kelly Auddy na Aline Gahongayire