Mu gihe ku Mugabane wa Afurika hahamagawe abakinnyi b’amakipe y’Igihugu agomba kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, barindwi bakina shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cyiciro cya mbere (RPL), bahamagawe iwabo.
Abahamagawe barimo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka ba APR FC, bahamagawe muri Uganda Cranes yitegura imikino ya Guinée na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda, izakina umukino wa mbere na Mozambique tariki ya 20 Werurwe 2025, uzabera muri Mozambique. Uwa Kabiri, izawukina tariki 25 Werurwe 2025, aho izaba yakiriye Guinée.
Abandi bahamagawe, barimo Bigirimana Abedi, Henry Msanga, Rukundo Onesime ba Police FC, Muderi Akbar wa Gasogi United na Mussa Omar wa Gorilla FC, bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi yitegura Côte d’Ivoire tariki ya 21 Werurwe n’Ibirwa bya Seychelles tariki ya 25 uku kwezi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Mu Rwanda ho, abakinnyi bazaba bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi, bazawujyamo nyuma yo gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona biteganyijwe ko uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru.




UMUSEKE.RW