Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye ahitamo kwerekeza gukina shampiyona yo muri Aziya (Saudi Pro League) avuye muri Real Madrid aho kuguma ku Mugabane w’i Burayi, ari urukundo akunda iyi kipe y’ikigugu i Burayi.
Mu mwaka w’imikino 2023-24, ni bwo Benzema yafashe icyemezo cyo gutandukana na Real Madrid yo muri Espagne, maze yerekeza muri Al-Ittihad ikina shampiyona ya ‘Saudi Pro League.’ Ni icyemezo yafashe mu buryo bwatunguye benshi, cyane bamwe babonaga agifite imbaraga zo gutanga byinshi mu makipe akomeye i Burayi.
Ubwo yagiraganaga ikiganiro n’umunyamakuru, Edu Aguirre, yavuze ko kimwe mu byatumye afata uyu mwanzuro watunguye benshi akerekeza gukina muri Aziya, ari uko yanze gukina aho yazaba ahanganye na Real Madrid kandi ari ikipe imuba ku mutima kandi ko yifuzaga kuhava agifite imbaraga n’agaciro.
Ati “Icyemezo cyo kujya muri Saudi Pro, byari uko nifuzaga kuva muri Real Madrid nkiri ku gasongero. Kandi sinifuzaga gukina mpanganye na Real Madrid mu buzima bwanjye.”
Uyu rutahizamu abajijwe icyo yabwiye Florentino Perez ufatwa nk’Umuyobozi w’ibihe byose wa Real Madrid ubwo yari agiye kuyivamo, yasubije ko yagombaga no gusigira inshingano abato na bo bakagaragaza ubushobozi bwa bo.
Ati “Florentino Perez ni we muntu wa mbere nahamagaye ubwo nafataga icyemezo cyo kuva muri Real Madrid. Nta bwo yabyumvaga. Naramubwiye ko aba bato, Vinicis na Rodrygo, biteguye.”
Mu mwaka ushize w’imikino, Benzema yatsindiye Al-Ittihad ibitego icyenda mu mikino 21 mu gihe muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, amaze gutsinda 16 mu mikino 20.


UMUSEKE.RW