Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale, ari mu bakinnyi batandatu bashya ba Gor Mahia yo muri Kenya bahawe ikaze.
Ikipe ya Gor Mahia ifite izina rinini mu gihugu cya Kenya, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze ari Twitter, yerekanye abakinnyi batandatu bashya yaguze mu mpeshyi iheruka.
Muri aba bakinnyi bashya bahawe ikaze muri iyi kipe, harimo Charles Bbaale uherutse gutandukana na Rayon Sports. Muri aba kandi, harimo Patrick Essembo wavuye muri Sportive De Douala ukina mu busatirizi, Sydney Ogutu wakinaga muri Kibra United, Ben Stanley wakinaga muri Kakamega Homeboys, Giscard Mavoungou w’umunyezamu wakinaga muri Otoho na Kevin Monyi wakinaga muri All Stars.
Ikipe ya Gor Mahia iri ku mwanya wa Kane n’amanota 36 mu mikino 21 imaze gukina.

UMUSEKE.RW