Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Nigeri ariko ntibinjire, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryabiseguyeho ribizeza kuzareba uwa Lesotho batishyuye andi mafaranga.
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro ndetse ukitabirwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, hari abaguze amatike ariko ntibabasha kubona uko binjira kubera Stade yari yuzuye.
Nyuma y’umukino, Ferwafa ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter, yiseguye ku batabashije kuwureba kandi nyamara bari baguze amatike.
Iri Shyirahamwe kandi, ryavuze ko abaguze amatike ntibabashe kwinjira, bazayinjiriraho ku mukino u Rwanda ruzaba rwakiriye Lesotho ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025.
Abanyarwanda baje gushyigikira Amavubi, bashimiwe ku murindi wa bo bari gutiza ikipe y’Igihugu, ndetse basabwa kuzagaruka ku mukino wa Lesotho.
Nyuma yo gutsinda u Rwanda, Super Eagles, yahise igira amanota atandatu, mu gihe Amavubi afite arindwi.



UMUSEKE.RW