Perezida Paul Kagame, yavuze ko Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, uherutse kuzanwa mu Rwanda yishe abantu.
Yabivuze ku wa 16 Werurwe 2025, mu bikorwa bo kwegera abaturage, aho ibihumbi by’Abanyarwanda bahuriye na Perezida wa Repubulika muri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Brig Gen Gakwerere, uherutse gufatirwa na M23 mu mirwano y’i Goma, yishe abantu barimo abavandimwe n’Abanyarwanda, kandi ko atari we wenyine wakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Ati “Gakwerere yishe abantu, yishe abavandimwe, yishe Abanyarwanda ariko si we gusa, ni uko ariwe wafashwe gusa, abandi baguye ku rugamba.”
Perezida Kagame yavuze ko Gakwerere n’abo bari kumwe bataye ubuzima bwabo, ndetse n’abari mu mashyamba ya Congo ari benshi, kuko bagendera ku ngengabitekerezo yo kwicana.
Yavuze ko iyo ngengabitekerezo yigishijwe kandi igashyigikirwa n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukayikwirakwiza binyuze mu bitangazamakuru, ndetse bakica abantu ku manywa y’ihangu.
Ati ” Ariko bajya kuvuga abo bandi bavuga ngo bemera uburenganzira bwa muntu, bemera uburenganzira bwa bamwe ariko ubw’abandi bakwiriye gupfa, ukabona ko wanshyira muri abo nkabyemera?.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta muntu ukwiriye gushyirwa mu cyiciro cy’abagomba gupfa ngo abyemere, yemeza aho gutemwa ijosi, yahitamo kurwana.
Ati “Washyira abantu mu bagomba gupfa bakabyemera? Byose ko ari ugupfa, napfa ndwana nawe.”
- Advertisement -
Perezida Kagame yihanangirije kandi ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ihora ivuga ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda.
Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, n’abandi barwanyi 13 bawo baherutse gushyikirizwa u Rwanda n’umutwe wa M23, nyuma y’uko bafatiwe mu mirwano yaganishije ku ifatwa rya Goma.
Brig Gen Gakwerere yemera ko kuva mu ishingwa rya FDLR, yari umuyoboke wayo, ati “Nabaga muri FDLR kuva yabaho.”
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW