Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni, kuri iki cyumweru, yatangaje ko ingabo ze cyangwa M23 zishobora kwinjira mu Mujyi wa Kisangani wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ya vuba iri imbere.
Gen Muhoozi, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko “ Ingabo za Uganda cyangwa M23 zishobora kuba zizaba ziri mu Mujyi wa Kisangani mu cyumweru kimwe.”
Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubundi bugira buti “ Nakiriye ubutumwa bwinshi bwa Watsap bw’abaturage batuye Kisangani. Ejo tuzafata uyu mujyi niba Muzehe ( Museveni) abitwemereye. Baturage ba Kisangani , tuje ku babohora. Ingabo z’Imana ziraje.”
Kisangani ni umujyi wa kane wa Congo uzwiho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye by’umwihariko ukarangwamo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, kimwe n’umujyi wa Lubumbashi.
Mu gihe M23 cyangwa ingabo za Uganda zaba zinjiye muri aka gace, byasubiza inyuma intambwe igamije guhosha imirwano yari imaze kugerwaho.
Kugeza Ubu umutwe wa M23 wamaze gufata ibice binini bya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Uyu mutwe mu mpera z’iki cyumweru watangaje ko warekuye umujyi wa Walikale ku mpamvu yo kubahiriza ibiganiro by’amahoro no gutanga agahenge kumvikanyweho.
UMUSEKE.RW