Gicumbi: Abaturage biyubakiye Akagari kuzuye gatwaye Miliyoni 15Frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
muri Gicumbi Abaturage biyubakiye Akagari kuzuye gatwaye Miliyoni 15Frw

Abaturage bo mu Kagari ka Muhambo mu murenge wa Cyumba bavuga ko  umuhigo bagezeho wo kwiyubakira ibiro bigezweho byuzuye bitwaye miliyoni 15frw.

 Aba bavuga ko bawugezeho nyuma y’imyaka myinshi ibiro by’ Akagari bakoreragamo byari ahantu bacumbikaga,  hadasukuye, hatisanzuye kandi ariho bajya kwaka serivisi zitandukanye.

Ibiro by’Akagari ka Muhambo bigizwe n’icyumba cy’ umuyobozi, icy’ uruganiriro, icyumba cy’ushinzwe iterambere n’ imibereho myiza ( SEDO) , n’ Ubwiherero bwo mu nzu .

Umwe mu baturage witwa Kanamugire Aime Aganira n’UMUSEKE avuga ko ubushobozi bw’amafaranga bwakusanijwe n’abaturage ubwabo, abandi batanga imiganda y’amaboko, hari abasirikari baje kubaha umuganda, kugeza ubwo abavuga rikijyana muri uyu murenge babafashije gusakara inzu.

Ati'” Mbere bakoreraga ahantu bacumbikaga bimeze nko gukodesha, twakusanije amafaranga buri wese agatanga uko yifite, ariko kuri ubu twishimira ko umuhigo twari twahize twamaze kuwesa kandi neza .”

Muri uyu mwaka kandi hateganyjwe kubakwa inzu zigera kuri 84 z’ abatishoboye bigizwemo uruhare rw’abaturage, aho bibaye ngombwa bakunganirwa n’ imirenge batuyemo, kuko mu mirenge 21 ya Gicumbi buri murenge usabwa kubaka inzu enye zo gufasha abatishoboye no gukorera ahantu hagaragaza iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Cyumba,Irankijije Nduwayo, avuga ko byose bikorwa n’ abafite ubushake bwo guteza imbere aho batuye, bagasiza ikibanza, bakikorera amabuye, imicanga, gusa aho bibaye ngombwa ubuyobozi bukabunganira.

Ati”Abaturage nibo bahitamo ubushobozi bw’ inzu bazubaka bagendeye ku mikoro bafite natwe tukabunganira aho tubona ko bigorana, twifashishije abavuga rikijyana, tukabafasha mu gusakara inzu n’ ibindi, gusa akenshi twifashisha agashya twita “Duhurire mu isibo n’ingoga.”

Akomeza agira atiUgasanga buri wese afite ishyaka ryo gukora neza kurusha abandi, bizadufasha kuzamura bamwe mu batishoboye babone amazu meza kuko umuturage ariwe dukorera agomba kuba ku isonga mu bafite imibereho myiza .”

- Advertisement -

Muri aka Karere hakunze kuvugwa udushya dutandukanye dufasha abaturage kuzamurana bikozwe naba nyir’ubwite.

Gusa iyo bibaye ngombwa ko bashyiramo amashanyarazi cyangwa amabati bakabifashwamo n’ ubuyobozi binyujijwe mu kandi gashya bise “Muturanyi ngirankugire tugeraneyo mu iterambere” nako kamaze kumenyekana  cyane mu mirenge ya Gicumbi.

Iyi nyubako ifite ubwiherero bugezweho

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE/GICUMBI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *