Sitade ya Gicumbi igiye gushyirwamo  “Tapis synthétique”

Sitade y’Akarere ka  Gicumbi, igiye gushyirwamo  “Tapis synthétique” nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere. 

Biteganijwe ko kuri uyu wa 17 Werurwe 2025  ari bwo hatangira imirimo yo gushyira itapi igezweho muri Sitade ya Gicumbi.

Ku rundi ruhande kandi abakunzi ba Gicumbi FC nabo bakomeje kwishakamo amafaranga y’ agahimbazamusyi atuma ikipe yabo ikomeza kuguma ku mwanya wa mbere muri shampiona y’icyiciro cya kabiri.

Usibye gushyiramo Tapis igezweho kandi imirimo yo kuvugurura sitade na yo irarimbanije, ibice bitandukanye byamaze kubakwa ndetse n’ ahagenewe gutwikirwa hatangiye kuvugururwa nyuma y’uko bari bayisenye bakongera kuyubaka bundi bushya.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko bari barambiwe gusembera cyangwa kwirirwa batega imodoka bajya kureba ikipe zabo mu mujyi wa Kigali, kandi na bo baba bakeneye gushyigikira amakipe yabo ari gukinira mu karere ka Gicumbi.

Hererimana Eric umukunzi wa Gicumbi FC akaba inararibonye mu mupira w’ amaguru dore ko yagiye akina mu makipe atandukanye nka Rayon sport na Zebra ariyo yaje guhinduka Gicumbi FC, avuga ko biba byiza iyo abakunzi b’ ikipe bayikurikirana cyane iyo iri gukinira mu rugo .

Ati” Abakunzi b’ umupira w’amaguru batangiye gusekamo. byo kabisa aba siporitifu turashubijwe cyane. Gusembera  amakipe yose byari birambiranye. Gicumbi FC Ngaho yagiye Kigali, Inyemera FC Ngaho yagiye Munyinya, n’andi makipe dufite akirirwa yirukanka ku bibuga by’ ahandi, gusa kuba tubonye Tapis n’ ibintu byo kwishimirwa“.

Umwe mu batoza b’ ikipe ya Inyemera WFC yo mu karere ka Gicumbi Teddy we  yagize ati” Nukuri baba bakoze,  ‘season’ itaha tugakinira iwacu, amafaranga yadushizeho kubera gukodesha ikibuga, ingendo zo gusohoka ,INYEMERA WFC natwe nukudufasha, Dusigaje imikino itatu tugasoza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko imirimo yo gushyira tapis igezweho muri sitade ya Gicumbi itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, abakunzi ba Gicumbi bakazamenyeshwa igihe izatangarizwa ku mugaragaro.

- Advertisement -

Ati'” Imirimo yo ku guvugurura stade ya Gicumbi tumaze igihe tuyitangiye, imirimo yo gushyira Tapis igezweho muri sitade iratangira kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe 2025. Muzamenyeshwa vuba igihe imirimo izatangirizwa ku mugaragaro, ibyiza bikomeje kudusesekaraho.”

Ikipe ya Gicumbi Fc iri ku mwanya wa mbere mu makipe y’ icyiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere, aho bakorana ishyaka ngo barebe ko bazagarura amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Gicumbi, bakajya babona uko bayishyigikira ari benshi dore ko abajya kuyireba yagiye mu mujyi wa Kigali bidakorwa n’ abakunzi bayo bose.

Imiriimo yo kuyivugurura nayo irarimbanije
Inyigo yo gushyiramo tapis yaratangiye
FERWAFA n’Akarere ka Gicumbi baheruka guhura, bemeranya imirimo yo gushyiramo tapis

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/ GICUMBI