Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur uherutse gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya, ni umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário de Beira yo muri Mozambique.
Uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uko azaba yitwaye. Gitego abaye Umunyarwanda wa Kabiri ugiye muri iyi kipe nyuma ya Sibomana Patrick wigeze kuyikinira.
Mu minsi ishize, uyu rutahizamu w’Amavubi, yari aherutse gutandukana na AFC Leopards yo muri Kenya kubera kutubaha amasezerano bari bagiranye.
Mbere yo kuva mu Rwanda, Arthur yaciye mu makipe arimo Kiyovu Sports na Marines FC y’i Rubavu.



UMUSEKE.RW