Guverinoma ya Angola yatangaje ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 18 Werurwe 2025 ari bwo Inyeshyamba za M23 zizagirana ibiganiro ‘bitaziguye’ n’uruhande rwa leta ya Congo.
Ntabwo leta ya Congo irabivugaho bitomoye ko yiteguye kuganira n’uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibice binini bya Kivu zombi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibiro bya Perezida wa Angola, byatangaje ko intumwa za DRCongo n’iza M23 “ Zizatangira ibiganiro bitaziguye by’amahoro kuwa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2025 i Luanda.”
Hagati aho Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadéra, yabwiye Reuters ko impande zombi zigomba guha agaciro uyu muhate .
Ni mu gihe M23 yo yamaze gutangaza ko yiteguye kujya mu biganiro .
Mu bihe bitandukanye Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ndetse yisunga amahanga ngo arufatire ibihano.
M23 yahakanye iyo nkunga ndetse ikavuga ko mu gihe leta ya Congo itemeye ibiganiro, ikomeza imirwano kugeza igihe ibohoye Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa .
Kuva Muri Mutarama uyu mwaka, inyeshyamba za M23 zigaruriye imijyi ikomeye ya Congo irimo Goma na Bukavu ndetse zinashyiraho ubuyobozi mu duce yafashe.
Uku guhura hagati y’intumwa za Congo na M23 bitangajwe nyuma yaho muri iki cyumweru Perezida Felix Tshisekedi agiriye urugendo muri Angola, akaganira na Perezida Joao Lourenco. Ibiganiro byabo byabaye mu muhezo ndetse ntihatangzwa ibyo baganiriye.
- Advertisement -
Nyuma yaho, Angola yahise itangaza ko nk’umuhuza mu kibazo cya Congo, giye kuvugana na M23 kugira ngo itsinda rya DR Congo n’irya M23 bagirane ibiganiro bitaziguye.
Leta ya Congo yari yararahiye ko itagomba kugirana ibiganiro n’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba .
UMUSEKE.RW