Nyuma y’ibihe bibi imazemo igihe kuva shampiyona yatangira, ikipe ya Kiyovu Sports irasabwa kwita kuri byayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere ariko bitanu ni byo biza imbere.
Kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25, watangira, Urucaca rwo ku Mumena, rwahuye n’ibibazo byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi kubera ibihano rwafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kutuba amasezerano ya bamwe mu bahoze ari abakinnyi b’iyi kipe.
Ibi byarayikuranye kuva shampiyona itangiye kugeza magingo aya ubwo ari yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 18 imaze gukina. Bivuze ko mu gihe nta gikozwe, iyi kipe yazisanga mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha.
Muri byinshi Kiyovu Sports isabwa kwitaho kugira ngo itazamanuka, UMUSEKE wageregaje kwegeranya bitanu biza imbere.
- Gukoresha neza amafaranga ya yo!
N’ubwo atari menshi ifite bitewe n’ibibazo yigiriye, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, burasabwa gucunga neza amafaranga iyi kipe ifite cyangwa se iteganya kubona aturutse mu bice bitandukanye. Uku kubungabunga neza umutungo, byatuma byibura abakozi (abakinnyi, abatoza), babonera ku gihe ibyo bakeneye byose byatuma bakora akazi bishimye.
Urucaca rufite abakunzi batuye ku Migabane itandukanye kandi barukunda bataruryarya, ndetse badasinzira kubera rwo. Aba bivugwa ko bagerageza gutanga ubutunzi bwa bo kugira ngo ibikenerwa byose bibashe kuboneka ikipe ijye mu kibuga yishimye. Ikirenze kuri ibi kandi, abareberera ikipe barasabwa gucunga neza ubwo bushobozi bwose buba bwinjiye kugira ngo bubashe gufasha ikipe.
- Guhuza imbaraga no kureka munyangire!
Aho iyi kipe igeze, abayikunda bose barasabwa kureba icyo bapfana kurusha icyo bapfa. Ibi birasobanura neza ko mu gihe ba nyirayo baba bakomeje gutatanya imbaraga, byaba biyiganisha kuzajya aho abanzi ba yo bayifuriza. Birasaba ko ba nyirayo bashyira ibindi byose ku ruhande, maze izina “Kiyovu Sports” rikaba ari ryo bose bubaha ndetse bakarirwanirira kugira ngo barinde amenyo y’abasetsi.
- Kuba hafi cyane y’abakinnyi n’abatoza!
Aba cyera cyangwa se abakuru, bavuga ko uwawe iyo ageze mu bihe bibi kiba ari igihe cyiza cyo kumuba hafi kurusha indi minsi. No kuri iyi kipe yo ku Mumena ni uko kuko igeze ahabi hatuma abayikunda bayiba hafi cyane kurusha ikindi gihe cyose. Barasabwa kwegera abakinnyi ndetse n’abatoza bakabahumuriza, bakabaha ibihari, mbese bagasangira ibihari bataryaryana.
- Gufata imikino yose isigaye nka final!
Abakinnyi ba Kiyovu Sports, barasabwa guha iyi kipe imbaraga za bo zose nta cyo bizigamye bitewe n’aho iri. Barasabwa gukina imikino yose ya shampiyona isigaye nk’abakina umukino utanga igikombe (final) kuko bo igikombe cya bo kizaba ko ikipe bakinira izaba itamanutse ariko mu gihe izaba yagiye, biza bisobanuye ko cya gikombe bashakaga bagitakaje.
- Advertisement -
- Kutegeka ibibazo bya yo ku bandi!!
Kimwe mu byafasha Abayovu ndetse n’uyu muryango kuva mu bibazo ikipe ya bo irimo, ni ukubanza kwakira ari bo ba mbere bireba aho gutunga urutoki ku bandi bavuga ko ari bo babibateje. Abakuru bavuga ko iyo umugabo ageze mu bibazo, ari we wa mbere wo kubanza kurwana na byo mbere y’uko ashaka ubufasha ahandi.
No kuri Kiyovu Sports ni ko bimeze, kuko ikwiye kwishakamo ibisubizo biyivana aho iri kurusha uko yahugira mu kuvuga ko hari abanda bayiteje ibihe bibi irimo. Birasaba ko ba nyirayo bahumura amaso bagashyira umutima wa bo wose ku ikipe bihebeye kugira ngo babashe kuyivana aho iri.


UMUSEKE.RW