Umutwe wa M23/AFC wari watangaje urutonde rw’abazajya muri Angola wahinduye icyemezo cyo kwitabira ibiganiro byo muri Angola.
M23/AFC, mu itangazo yashyize hanze igaragaza ko ihagaritse kwitabira ibiganiro byari kuyihuza n’intumwa za Leta ya Congo i Luanda muri Angola, kubera impamvu zitandukanye zirimo ibihano byafashwe n’Ubumwe bw’Uburayi ku bayobozi batandukanye bayo.
Ibi biganiro byagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, 2025.
M23/AFC yavuze ko iki cyemezo igifashe bitewe n’ibihano byafatiwe abayobozi bayo, igashinja amahanga gushaka kuburizamo umugambi w’amahoro muri Congo, binyuze mu guhungabanya inzira y’ibiganiro.
Itangazo rivuga ko ibihano byafatiwe abayobozi barimo abari bagenwe kujya guhagarira M23/AFC i Luanda ari uguhungabanya ibiganiro no kubibuza kubaho.
Imyitwarire nk’iyi M23/AFC ivuga ko idasobanutse, idahwitse kandi itera urujijo ngo “ikaba igamije gushyigikira Perezida Felix Tshisekedi wahisemo intambara.”
M23/AFC kandi yashinje ingabo za Leta n’abo bakorana kurasa ibitero mu duce igenzura turimo abaturage hakaba hakoreshejwe indege z’intambara na drones, cyakora itangazo ntirivuga aho byabereye n’abo byahitanye.
Ku bw’ibyo ngo M23/AFC irasanga ibiganiro bidashoboka, bityo ibyari biteganyijwe i Luanda ntishobora kubijyamo.
Abo M23/AFC yari yahaye mission yo kujya mu biganiro bigaragara ko bari kumara iminsi ine muri Angola, abo bakaba barimo Benjamin Mbonimpa wari kuba ayoboye abandi, ubusanzwe ni Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23.
- Advertisement -
Abandi ni John Muhire, Doudou Tikaileli, Cedrick Piema na Col. Dieudonne Padiri.
Congo yo ivuga ko izitabira ubutumire yagejejejweho na Angola umuhuza muri ibi bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Mu bo Ubumwe bw’Uburayi bwafatiye ibihaniro harimo Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 akaba n’Umuyobozi mukuru wungirije wa AFC/M23 Musanga Bahati wagizwe Guvernieri wa Kivu ya Ruguru iyobowe na M23/AFC, Nzabonimpa Mupenzi, n’abandi barimo abasirikare bakuru babiri bo mu Rwanda.
Perezidansi ya Angola yo ivuga ko ibiganiro biteganyijwe ku wa Kabiri bizaba kuko intumwa za Congo zahageze, ndetse ngo n’iza AFC/M23 ziritezwe.
UMUSEKE.RW
EU Iri besha ntizongera Kwiba congo