Umutwe wa M23 wasabye Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo gukura abantu mu rujijo, akavuga ku mugaragaro ko azitabira ibiganiro bizabahuza nkuko byatangajwe na Angola.
Perezidansi ya Repubulika ya Angola iheruka gutangaza ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda kuwa 18 Werurwe 2025.
Ni icyemezo umutwe wa M23 washimye ndetse unagaragaza ko ariyo nsinzi yayo . Gusa kugeza ubu haribazwa niba koko Congo izemera guhura n’uyu mutwe mu bihe bitandukanye yavuze ko ari “uwiterabwoba.”
Ihuriro AFC/M23 kuwa 13 Werurwe 2025, ryasohoye itangazo rivuga ko nta gisubizo gihari mu nzira za gisirikare mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo , ahubwo ko bikwiye gukemurwa uhereye ku muzi w’ikibazo gihari.
AFC/M23 ivuga ko nubwo Angola yatangaje kuri facebook ko hari ibiganiro bizahuza uyu mutwe na leta ya Congo, ko bikwiye ko Tshisekedi ubwe akwiye gutangaza ku mugaragaro ko azagirana ibiganiro bitaziguye n’uyu mutwe.
Izi nyeshyamba zivuga kandi ko kugeza ubu zitarabona mu buryo bwemewe n’amategeko ubutumire bubasaba kwitabira ibyo biganiro uretse kubona ku rubuga rwa Facebook ya Perezidansi ya Angola.
AFC/M23 isaba kandi ko ibyemezo byafatiwe mu nama yahuje umuryango wa EAC na SADC kuwa 8 Gashyantare 2025 byashyirwa mu bikorwa.
M23 ivuga ko yo yiteguye ibiganiro kandi ko yifuza ko ikibazo gihari gikemuwa mu mahoro.
Kugeza ubu leta ya Congo ntiravuga mu buryo butomoye niba koko izitabira ibiganiro i Luanda.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW
Muzigekwandika neza kuko mwandikankabana