Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu nta rwego rwa Leta ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Uganda rwayemeje.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyanditse ko Perezida Paul Kagame yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ku Cyumweru.
Amakuru iki kinyamakuru gifite yemeza ko Perezida Paul Kagame, yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Gen Muhoozi ku wa Gatandatu yari yavuze ko ajya i Kigali “Gusinya amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Imwe muri account zivuga kuri Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, yasubije ubutumwa bwanditswe n’uwitwa Hon Mwesigye Frank avuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali.
Iyi Account yitwa Muhoozi Kainerugaba Parody yasubije iti “Marume mukuru “My great uncle”, Afande Paul Kagame. Abo bamurwanya bari kurwana n’umuryango wange. Bagomba kwitonda.”
Nubwo hashize amasaha menshi ubwo butumwa busohotse ku ruhande rw’Abayobozi b’ibihugu byombi nta wagize icyo avuga.
Ikinyamakuru Le Monde kivuga ko bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara bemereye Ibiro Ntaramakuru AFP ko Gen Muhoozi yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali.
Hashize igihe Gen Muhoozi agaragaza ko azasura u Rwanda gusa urugendo rwe rwagizwe ibanga.
- Advertisement -
Gen Muhoozi ni umwe mu bafashije mu gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke cyari hagati y’u Rwanda na Uganda mu gihe cyashize ubwo ibihugu byombi byafungaga imipaka yabyo.
Uyu mugabo afatwa nk’ushobora gusimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Gen Muhoozi asuye u Rwanda mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo byarushijeho gukara, Umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse urasatira Butembo muri Lubero.
Hari ababona ko uru ruzinduko rugamije no kureba uko umutekano w’akarere wifashe harimo no mu burasirazuba bwa Congo, aho Uganda ifite ingabo zikorana n’iza Congo, FARDC mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.
UMUSEKE.RW