Kamonyi: Umuturage afungiwe urumogi yahinze mu rugo rwe

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, babwiye UMUSEKE ko hari mugenzi wabo wafashwe na Polisi azira guhinga urumogi iwe mu rugo.

Abo baturage bavuga ko babonye Polisi ije gukora umukwabu mu rugo rw’uwitwa Hitimana Emmanuel, basanga muri urwo rugo yarahahinze urumogi.

Uwatanze ayo makuru avuga ko Polisi yinjiye muri urwo rugo, basanga ibiti by’urumogi bitohagiye.

Umwe yagize ati: “Twatunguwe no kubona ko Hitimana yari ahahinze urumogi mu rugo rwe.”

Uyu muturage avuga ko hari bagenzi be bari bazi ko aruhinga, kandi ko ari bo babimenyesheje Inzego z’Umutekano zijya kumufata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mpozenzi Mbonigaba Providence, avuga ko nta makuru y’ifatwa ry’uwo muturage wafatanywe urumogi afite.

Ati: “Ntabwo ndi ku Murenge kuko nari mu nama, ariko ndaza kubikurikirana.”

Hitimana Emmanuel afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

- Advertisement -