MYP yisunze Riderman mu ndirimbo yashibutse ku rupfu rwa Hirwa Henry-VIDEO

Navytune (MYP), wahoze mu itsinda rya KGB, yakoze indirimbo yise Nyagasani Mana, ishingiye ku rupfu rwa Henry, baririmbanaga, nyuma akaza kwitaba Imana. Ibi byamuteye agahinda gakabije, bituma ahishurira urubyiruko ibyarufasha guhangana nako.

Ku wa 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Hirwa Henry yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yari inkuru mbi ku murango n’abakunzi b’umuziki bari bumvise ko umwe mu bagize itsinda rya KGB yitabye Imana mu buryo butunguranye, dore ko KGB yari rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda icyo gihe.

MYP akaNavytune bahoze baririmbana muri iryo tsinda yifatanyije na Riderman bakorana indirimbo igaruka ku gahinda yagize nyuma y’urupfu rwa Henry.

Yabwiye UMUSEKE ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari ukuri kandi bifite agaciro n’ingaruka nk’ibibazo by’ubuzima busanzwe bw’umubiri.

Ati “Nta n’umwe ubirinda, kandi indwara nk’agahinda gakabije, ihungabana, cyangwa guhangayika bikabije bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’umuntu bwo kubaho ubuzima busanzwe bwa buri munsi.”

Avuga ko yanditse iyi ndirimbo kugira ngo ahagarike guhisha ibibazo yahuye nabyo nyuma yo kwitahira kwa Henry.

Ati “Nubwo nari mfite inshuti n’umuryango bangirira impuhwe, banshyigikira, kandi bangeraho kugira ngo barebe uko meze, nagumanye byose mu mutima, nigira nk’aho nta kibazo mfite.”

Yabwiye urubyiruko n’abakuru ko kugira ngo barwane n’ibibazo by’agahinda gakabije bagomba kubanza kwimenya.

- Advertisement -

Ati ” Kumenya ko ufite ako gahunda gakabije niho bitangirira, ukamenya ngo ndigufata ibyemezo nemye. Urubyiruko rugomba kwizuzuma.”

Asobanura ko we kuri we nk’umuntu wari ufite ibibazo by’agahinda gakabije, yafashijwe no kugira abo aganira na bo.

Ati “Kubyiherana ni rwo rupfu. Ni cyo [Kuganira] cyagufasha cyane.”

Navytune yahishuye ko icyatumye ahitamo gukorana na Riderman mu ndirimbo Nyagasani Mana, ari uko yumvaga ko uyu Muraperi ari we wari gutanga ubutumwa neza.

Ati “Numvaga Riderman ari we uzagwamo neza.”

Yavuze ko kandi ubu yongeye kugaruka byuzuye mu muziki ndetse mu gihe cya vuba yizeye kuzakorana indirimbo na Skizzy bahoze baririmbana muri KGB.

Reba indirimbo Nyagasani Mana ya Navytune na Riderman

Itsinda rya KGB rikirimo nyakwigendera Henry Wow
Nyakwigendera Hirwa Henry

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW