Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kuvuga amagambo gashoza ntambara ku Rwanda, ubwo yumvikanaga avuga ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera mu Burasirazuba bwa Congo urwanya ubutegetsi bwe, n’utera Bujumbura nawe ingabo ze zizatera i Kigali mu Rwanda.
Ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro na BBC, aho Gen. Ndayishimiye yavuze ko abizi ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara, umutwe bizwi ko ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Avuga ko ngo abizi ko u Rwanda rushaka gukoresha izo nyeshyamba za RED Tabara mu gutera u Burundi.
Ati “Turabizi ko bashaka gukoresha RED Tabara mu gutera u Burundi, nka kuriya bari kubikora muri Congo bakoresheje M23. Abarundi turiteguye.”
Iyo M23 avuga ni umutwe umaze igihe uhanganye n’ubutegetsi bwa Congo, ukaba uharanira ko Abanye-Congo bose baba mu gihugu cyabo batekanye .
Amagambo ya Perezida Ndayishimiye ku Rwanda, si mashya dore ko no ku wa 11 Gashyantare 2025, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”
Uyu mutetetsi kandi yagiye yumvikana ashinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, ibintu u Rwanda rwahakanye, rugasobanura ko ntaho ruhurira n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
- Advertisement -
Nko mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, Ndayishimiye yabyegetse k’u Rwanda ndetse birangira afunze imipaka yose yo ku butaka ihuza ibihugu byombi.
Perezida Ndayishimiye aravuga ayo magambo mu gihe hari ikizere cy’izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yari aherutse gutangaza ko abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bakomeje ibiganiro, biri mu nzira yo guhagarika ubushyamirane.
Yanditse kuri X ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Muri Mutarama 2024 ubwo yaganiraga n’urubyiruko i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ,Ndayishimiye yumvikanye avuga ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo .

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW