Umusore arakekwaho kwica umukobwa w’inkumi bapfuye amazi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Nyanza: Umusore n’inkumi bakomase ku mugezi bivamo urupfu

Nyanza: Mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, inkumi n’umusore bakomatiye ku mugezi, biviramo umwe kwitaba Imana.

Uru rupfu rutunguranye rwabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Migina mu Mudugudu wa Karirisi.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko umukobwa witwa MUTETERI Pioline w’imyaka 29 ukomoka mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo mu  kagari ka Cyotamakara, mu Mudugudu wa Kankima yagiye kuvoma ageze ku mugezi ahahurira n’umusore witwa  BUYINZA Sixbert bahimba Jonas uri mu kigero cy’imyaka 18.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko uyu musore yarwanye na MUTETERI Pioline bapfuye amazi ari byo bita “gukomata” maze Buyinza amufata mu ijosi amukubita umugeri wo mu rubavu  ahita yikubita hasi ahita apfa.

SP Emmanuel HABIYAREMYE  yongeyeho ko iperereza rikomeje. Ati Iperereza ryatangiye, BUYINZA  ukekwa kwica uriya mukobwa yafashwe hagiye gukurikizwa amategeko.”

Abatuye hariya batubwiye ko BUYINZA ukekwaho kwica Muteteri yatawe muri yombi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Ririya vomo barwaniyeho rihuriweho n’imidugudu ya Karirisi mu Kagari ka Migina mu Murenge wa Muyira, na Kankima mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo.

Polisi yihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera, isaba abaturage ko niba bagize aho kutumvikana hagati yabo ku mpamvu iyo ari iyo yose, ko bamenyesha inzego kugira ngo amategeko akurikizwe ariko hakumirwe icyaha.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *