Perezida KAGAME agiye kuganira n’abatuye Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali watangaje ko Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu biganiro bizamuhuza n’abatuye umujyi wa Kigali.

Ni ibiganiro biteganyijwe ko bizaba ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, mu nyubako ya BK Arena.

Umujyi wa Kigali wari watangaje ko uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu rwagombaga kubera i Gahanga mu karere ka Kicukiro ariko rwimurirwa muri BK Arena kubera “ ikibazo cy’ikirere.”

Uru nirwo ruzinduko rugiye kuba urwa  mbere kuva Perezida Kagame  yarahirira ku ba umukuru w’Igihugu muri iyi manda y’imyaka 5 (2024-2029) .

Perezida Kagame yaherukaga guhura n’abaturage muri BK Arena  muri Gicurasi umwaka ushize, muri  gahunda yiswe “ Meet the President”, ubwo yahuraga n’Abajyanama b’ubuzima , abakuriye Ibigo Nderabuzima, abayobozi b’Ibitaro n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima .

Abaturage basurwa n’Umukuru w’Igihugu bakunze kumugezaho ibibazo bitandukanye birimo akarengane bagirirwa, ibyifuzo  n’ibindi bitandukanye.

Ni umwanya kandi wo kongera gusabana hagati y’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.

UMUSEKE.RW