RIB yafashe “abambuzi” bagurisha ubutaka bw’abandi n’abiyita Abagenzacyaha (VIDEO)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Aba ni abafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugencyaha, RIB, rwerekanye abantu 7 bakekwaho ibyaha bitandukanye by’ubwambuzi, barimo abagurishije ubutaka butari ubwabo bahabwa miliyoni 141Frw n’amadolari ibihumbi 42,000 ($).

Abafashwe barimo abagore babiri umwe witwa Mukahabimana Beatrice w’imyaka 36 y’amavuko wiyitaga Umugenzacyaha, akambura abaturage ababwira ko azafunguza abantu babo bafunzwe, yafashwe amaze kubarya miliyoni 1,7Frw.

Uyu mugore ngo yakoranaga n’umugabo witwa Siborurema Jean Claude we kugeza ubu utarafatwa akaba agishakishwa.

RIB kandi yerekanye umugore witwa Niyigena Claudine ni Agent wa MTN, uyu ngo yafashaga kubitsa no kubikuza amafaranga y’aba “batekamutwe”.

Uretse aba bagore babiri, herekanwe abandi bagabo bane bayobowe n’uwitwa RUBAGENGA Fred wiyita Rusakara, hanze bamuzi nk’umucuruzi. Uyu Rusakara ngo yari aherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 gisubitse none yongeye gufatirwa mu cyaha kimwe n’icyo yari yakatiwe.

Inkuru irambuye…

VIDEO

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *